Iki gikorwaremezo cya Masai Ujiri wamenyekanye cyane muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), ubu akaba ari Perezida wa Toronto Raptors, giherereye i Remera ahakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku muhanda ugana kuri Stade Amahoro.
Kugeza ubu imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yageze ku musozo, ndetse ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi 2025 izakira igikorwa cya mbere.
Ni ibirori byiswe Beats & BBQ, aho abantu bazaba bumva umuziki bacurangirwa n’aba-Dj batandukanye, ari nako bafata amafunguro yiganjemo inyama zokeje.
Mu bazasururutsa ibi birori harimo Dj Toxxyk, Dj Marnaud.
Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho kwisanzurira, aho gukorera na studio y’ibiganiro.
Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.
Zaria Court Kigali irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.
Imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yatangijwe muri Kanama 2023 na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri usanzwe ari n’inshuti y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko izatanga akazi ku bagera kuri 500 mu bijyanye no kwakira abantu n’ubukerarugendo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!