00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’iyo igihugu giterwa inkingi bibona mu kato kubera kutagira Network ya telefoni

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 20 August 2015 saa 11:58
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye ku mbibi z’u Rwanda, by’umwihariko aho rugabanira n’u Burundi, bavuga ko bari mu bwigunge bitewe no kuba batbasha kubona imirongo ya telefone (Network) yakabaye iborohereza mu Itumanaho.

Radiyo Rwanda yatangaje ko mu mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye, Akagari ka Biharagu imidugudu yose ikagize uko ari Irindwi, nta murongo wa Telefone (network) ihaboneka.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, bwo bwizeza abo baturage ko bugiye gukurikirana iki kibazo bakava mu bwigunge.

Iki kibazo aba baturage cyo kutabona uko bakoresha imirongo ya telefone itangwa n’amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda bakaba bagisangiye na bamwe mu bandi baturage bo mu Tugari duhana imbibi n’u Burundi.

Umwe mu baturage yagize ati “Uburyo itumanaho rimeze usanga iminara yo mu gihugu cy’u Burundi yiganza bityo rezo (reseaux/Network) nyarwanda kuba wayifatisha ngo ukore gahunda ukoresheje itumanaho ni kibazo.”

Undi ati “Iyo dufite telefone z’inyarwanda zituma tutavugana n’abo dufitiye ubutumwa cyangwa ibikorwa bw’ubucuruzi icyo gihe twifashisha sim card z’indundi.”

Abayobozi na bo ngo bahura n’ikibazo cyo gutumanaho n’abaturage ndetse n’ababakuriye aho bagikoresha bwa buryo bwa kera bwo kohereza intumwa igihe ny’irubwite atabashije kujya kwirebera uwo ashaka.

Karemera Juvenal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biharagu yagize ati “Itumanaho ni cyo kibazo kitubangamiye cyane, kuko niba bibayengombwa ko nkeneye kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge binsaba kujyayo, ikindi niba hari amakuru akwiye gusangirwa hagati y’abaturage n‘ubuyobozi bw’Akagari, dukoresha bwa buryo bwa kera bwo kohereza umuntu ngo ‘genda ubambwirire.”

Ikibazo cya network ya telefoni si umwihariko w’utwo tugari duhana imbibe n’u Burundi, kuko hamwe na hamwe ku mipaka y’u Rwanda n’ibindi bihugu usanga higanza cyane iy’amasosiyete yo muri ibyo bihugu kuruta iz’amasosiyete akorera mu Rwanda.

Mutabazi Jean Baptist,e ushinzwe itumanaho muri RURA, we avuga ko ikibazo cy’Akagari kose kadafite ‘Network’ kitari kizwi, dore ko ngo ubusanzwe mu Rwanda kuri telefone network iri ku kigero cya 99%.

Ati “Ikibazo ni uko tutari tukizi, ariko ubundi nk’iyo tumenye ahantu nk’aho hatari ‘network’ twoherezayo abantu. Ubwo tubimenye ndibaza ko tugiye gushyiraho itsinda rizaca aho hantu rikareba niba hari umunara uri hafi aho kugira ngo rirebe ko ishobora kugeza itumanaho ku bantu bari aho.”

Telefone igendanwa isigaye ari igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi aho ifasha abaturage muri serivisi zitandukanye muri izo serivisi hakaba harimo no guhererekanya amafaranga babifashijwemo na Sosiyete Eshatu z’Itumanaho zikorera mu Rwanda MTN, Tigo na Airtel zikaba.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages