Ibi biri mu bikubiye mu bushakashatsi bw’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (TI Rwanda).
Ubushakashatsi bwakorewe ku igenamigambi ry’uturere 10 ari two Gisagara, Ngoma, Ngororero, Nyanza, Nyagatare, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Ruhango na Rutsiro bugamije kureba uko DDS zubahiriza gahunda y’Igihugu yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, icyiciro cya gatatu (NDC 3.0).
Hasuzumwe inzego zinyuranye muri DDS zirimo ubuhinzi buyubahiriza kuri 80%, kubungabunga amazi kuri 63%, ingufu 53%, ubwikorezi 48%, imitunganyirize y’imijyi 45%, mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri hasi ku kigero cya 28%.
Ibi bivuze ko mu igenamigambi ry’uturere ryasuzumwe, hari icyuho kinini mu kwinjiza ingamba z’imihindagurikire y’ibihe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kingana na 78%.
Ni mu gihe muri NDC 3.0, u Rwanda rwiyemeje ko 90% by’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigomba kuba byubahiriza ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu 2030 kandi iki gipimo kizakomeza kuzamuka kigere ku 100% mu 2035.
Muri iyo gahunda kandi u Rwanda rufite intego yo gusana ahantu 994 hasizwe hadasubiranyijwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitarenze mu 2030.
Ubu bshakashatsi bugaragaza ko icyuho mu bucukuzi gifitanye isano n’uko ingamba zo kubahiriza ibisabwa mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere zitinjijwe ku rugero rukwiye mu igenamigambi ry’uturere.
Bugaragaza ko hashyirwaho amabwiriza yihariye kuri buri rwego, akagaragaza gahunda ihari yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikira y’ikirere kandi bikagenerwa ingengo y’imari bijyanye.
Itegeko rigenga iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwnada rigena ko mbere yo gutangira ubucukuzi, ikigo cyangwa ugiye kubukora atanga ingwate ya 2% by’agaciro k’umushinga.
Gusa Minisiteri y’Ibidukikije yagaragaje ko hatangiye kuganirwa uko aya mafaranga yakongerwa kuko hari aho byagaragaye ko aba make, ntagire ibyo asana byangiritse, bikaba imwe mu mpamvu zikoma mu nkokora iyubahirizwa ry’ibikubiye muri NDC 3.0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!