Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima - RBC (Rwanda biomedical center) bugaragaza ko mu byiciro bibiri by’ibanze by’abantu SIDA yinjiriramo ari mu bashakanye no mu bakora uburaya.
Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC yabwiye IGIHE ko mu bashakanye ari hamwe mu handurira SIDA cyane kuko hinjira igera kuri 60%; ibi bikaba biterwa n’uko badakoresha agakingirizo, ariko kandi ngo ntawavuga ko ari bo bafite ubu bwandu cyane.
Abashakanye babana ntibakoresha agakingirizo, ibi bigatuma agakoko gatera SIDA kabinjirira ku buryo bworoshye.
Dr Nsanzimana yagize ati ’’Ubusanzwe virusi itera SIDA yinjirira mu buraya cyane, ariko mu bashakanye babana naho ni ikindi kiciro cyanduzanya cyane, kandi batanabizi.’’
Akomeza avuga ko abenshi mu bashakanye baba batazi ko banduye, ngo kuko babizi wenda bakoresha agakingirizo, cyeretse hari ufite umugambi wo kwanduza mugenzi we.
Hari abashakanye banduzanya ku bushake
Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko hari igihe umwe mu bashakanye aba azi ko yanduye, ndetse akageza n’igihe cyo gutangira gufata imiti, ariko ntabwire mugenzi we.
Yagize ati ”Bibaho umugabo akaba afite umugore, ariko akajya gusambana ku ruhande cyangwa se umugore akaba afite abandi bagabo ku ruhande. Iyo agarutse ntavuga ngo ‘naryamanye n’indaya dukoresha agakingirizo.’ Hari igihe rero amenya ko yanduye akageza n’igihe cyo gufata imiti, ariko ntabwire mugenzi we.”
Ntiharakorwa ubushakashatsi ku ruhande rw’abatinganyi
Dr Nsanzimana yavuze ko ntabushakashatsi bwimbitse barakora, ariko ko hakozwe igenekereza.
Yagize ati "Twasanze bashobora kuba bari hagati ya karindwi n’icumi ku ijana, iyo ni imibare y’ikigereranyo twakoze, ariko kandi uburyo bakoramo iyo mibonano bwanduza kurusha ababikora mu buryo busanzwe."
Akomeza avuga ko abatinganyi bari mu bantu bakwiye kwitabwaho cyane, bakagirwa inama ngo kuko bibasirwa na Virusi itera SIDA kurusha abandi.
Yakomeje avuga ko abakora uburaya nabo bari mu kiciro cy’abantu bagomba kwitabwaho cyane, mu rwego rwo kubashishikariza kuyirinda.
Yagize ati ”Abakora uburaya banduye tubashishikariza ko bagomba gufata imiti igabanya ubukana, abatarandura nabo tubasaba ko bajya bakoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda. Kandi hazabaho na gahunda yo kubagezaho udukingirizo.”
Mu ngamba zitandukanye zafashwe n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima mu Rwanda harimo gushishikariza igitsina gabo kwikebesha kuko nabyo ari bumwe mu buryo bwongera amahirwe yo kutandura Virusi itera SIDA, kandi ngo iyi gahunda iragenda neza hirya no hino mu gihugu, hamwe n’ubukangurambaga n’ibiganiro bikangurira abantu kwirinda SIDA bizakomeza kugenda bikorwa.


















TANGA IGITEKEREZO