Ibi byatangajwe ku wa 30 Kamena 2026 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi.
U Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga ibihumbi 139 biganjemo abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Burundi.
Bagiye bashyirwa mu nkambi ziri hirya no hino mu gihugu zirimo iya Mahama mu karere ka Kirehe, Kiziba mu karere ka Karongi, Kigeme mu karere ka Nyamagabe, Nyabiheke muri Gatsibo, na Mugombwa muri Gisagara.
Ikibazo cy’imfashanyo zihabwa impunzi zidahagije cyagiye kigarukwaho cyane ndetse mu 2025 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) ryatangaje ko niritabona inkunga ya miliyoni 10$, muri Nzeri 2025 rizahagarika amafaranga risanzwe ryoherereza impunzi n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda.
Abatuye mu nkambi nabo bagaragaza ko inkunga bagenerwa ari nke cyane ku buryo hari igihe bisanga umuntu agenerwa amafaranga make cyane kandi akaba asabwa kuyabaho mu kwezi kose nk’uko byavuzwe na Prince Ndungutse uba mu nkambi ya Mugombwa.
Ati “UN ntabwo iduha inkunga zihagije, urugero nk’ibyo kurya kuko tuba mu byiciro bigiye bitandukanye, hari igihe usanga umuntu atunzwe n’ibihumbi bitatu gusa ku kwezi nawe urumva ukuntu biba bimeze. Ntabwo bihagije ku buryo umuntu atagura n’ibintu by’ibanze umuntu akenera mu gihugu ariko nyine turagerageza tugashaka uko tubaho kubera Imana.”
Minisitiri w’Ibikorwa By’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yagaragaza ko iki kibazo kizwi ndetse batangiye kugira icyo bagikoraho binyuze muri iyi gahunda.
Ati “Impunzi zinganya uburenganzira n’abandi Banyarwanda kuko zemerewe gukora, kugenda mu gihugu, gutunga indangamuntu cyangwa indangampunzi, ziriga, ndetse zemerewe gutunga imitungo mu gihugu. Iyo yari intambwe ya mbere ubu ikurikiye ni ukureba uko bakikura mu bukene bakareka gutungwa n’imfashanyo ahubwo bakitunga.”
Iyi gahunda biteganyijwe ko izarangira mu 2030, aho impunzi zizafashwa binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kuzishyira mu makoperative, gufasha imishinga igiye itandukanye, gufatanya n’abikorera ndetse n’ibigo by’imari gufasha no kudaheza impunzi n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR) mu Rwanda Ritu Shroff, yavuze ko kubera ibibazo by’amakimbirane impunzi zirushaho kugenda ziyongera hirya no hino ku Isi nyamara inkunga yazo itiyongera ahubwo igabanuka ari yo mpamvu hari hakenewe ubundi buryo burambye bwo kuzifasha.
Ati “Impunzi ntabwo zikwiye kubonwa nk’abantu bavuye mu byabo gusa kuko impunzi zirimo abacuruzi, abahinzi, abarimu, abageni, banahanga ibishya n’indi mirimo. Bafite impano ndetse n’imbaraga icyo bari bakeneye ni guterwa inkunga gusa.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yavuze ko ahantu hose hari impunzi ako gace ubukungu bwaho butera imbere kubera urujya n’uruza rw’abantu ndetse no gushaka imirimo kwazo muri ako gace.
Ati “Mwibaze abo bantu byagenda bite bongerewe ubushobozi. Kuko aba ni abantu bagaragaje ubushake bwo gukora n’imbaraga icyo babura ari amahirwe gusa. Kuko nyuma yo kuba impunzi nabo bakeneye kugira ubizima bwiza, gutera imbere n’ibindi byose kuko ni abantu.”
Icyakora Impunzi zishimira ko u Rwanda rukomeza gukora ibishoboka ngo zitabweho ugereranyije n’amakuru bahabwa na bagenzi babo bahungiye mu bindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!