Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo asaba ibigo bya Leta byose kutongera gukoresha abakozi bafite amasezerano y’igihe kigufi, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS: Rwanda Correctional Services) rusoje umwaka rushyize mu bikorwa icyo cyemezo.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2013, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, abari abakozi mu ngando za TIG bagera kuri 22 bahawe uburenganzira bwo kujya gukurikirana amasomo y’abacungagereza, 52 bahisemo kujya gukora indi mirimo. N’ubwo bimeze bityo hari abayobozi b’izo ngano bagera ku 10 bataratanga ibikoresho bari barahawe, ngo bategereje kureba ibikubiye mu masezerano bari baragiranye na RCS.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa, Paul Rwarakabije, atangaza ko icyemezo cyaturutse ku mabwiriza ya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, bo bakagishyira mu bikorwa. Agira ati “Nta mukozi n’umwe twahohoteye, bose bahawe amahirwe yo guhitamo byaba kuba umucungagereza cyangwa se guhabwa ibigenwa n’amategeko ku muntu usoje amasezerano y’umurimo y’igihe gito. Ubundi bagombaga kuba bararangije muri Nyakanga 2013, ariko dusaba ko bakongerwa igihe, badusaba kutarenza ukwezi k’Ukuboza 2013.”
CG Rwarakabije akomeza atanga ko ubu ingando zicunzwe n’abacungagereza ariko abari abahuzabikorwa b’uturere bo bakomeje imirimo yabo ndetse n’abaganga. Abasoje amasezerano bari bafite ni abari bashinzwe ingando kimwe n’abari bashinzwemo imyitwarire.
Muhizi Francis wari Umuhuzabikorwa w’ingando ya TIG i Mbogo mu karere ka Rulindo, we yahisemo gukurikirana amasomo y’abacungagereza. Agira ati “Ubuyobozi bwa RCS bwaduhitishijemo, njye numva ari ngomba kuguma mu murimo nari nsanzwemo, nkaba niteguye gukora amahugurwa azatangwa. Harimo itandukaniro kuko nakoreraga ku masezerano y’amezi atandatu, ubu ngiye kuba umukozi usanzwe, uhabwa ibigenerwa abakozi ba Leta bose.”
Murekatete Olive, wari umukangurambaga mu ngando ya TIG ya Rutsiro akaba yari amaze imyaka ine muri uwo murimo. Yahisemo kuba umucungagereza. Agira ati “Abatijisite twari dusanzwe tumenyeranye, ariko nanone umurimo nahisemo ndawukunda, kubakurikirana byangiye mu maraso. Kuba umucungagereza ni akazi nk’akandi, kandi ni amahirwe kuri njye. Nagize amahirwe yo kwiga Kaminuza, nshobora kugira amahirwe yo kujya mu masomo yo ku rwego rwo hejuru.”
Habarurema Pacifique, wari Umuhuzabikorwa w’ingando ya TIG i Save mu karere ka Gisagara, umaze imyaka itanu kuri uwo murimo, we yahisemo kujya kwikorera akandi kazi. Agira ati “Nahisemo kujya gushaka ubundi buzima hanze kuko hari ibyahindutse mu masezerano twakoreragaho. Ibyo amategeko ateganya barabitwemereye, turabitegereje. Twakoranye neza nta kibazo.”
Nubwo n’ubundi amasezerano yari ageze ku musozo, hari abagikomeye ku gutanga ibikoresho bahawe bageze ku 10, bagitegereje kubanza gusuzuma niba barahawe ibyo bagenerwa n’amategeko byose. Abo bahawe tariki ya 3 Mutarama 2014, kuba bamaze gusubiza ibyo bacungaga, na ho tariki ya 10 Mutarama 2014 abasezerewe bose bakaba bamaze guhabwa ibyo bemererwa n’amategeko.
Ubu mu Rwanda hari abakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro bagera ku 4335, bari mu nkambi 20 hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO