Ibi byatangarijwe mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje abagize urunana rw’abanyarwandakazi basaga 200 n’inzego za Leta zitandukanye byateguwe n’ikinyamakuru Family Magazine ku kurebera hamwe icyakorwa ngo ihohoterwa rikumirwe.
Bamwe mu bagore bitabiriye ibi biganiro batangaje ko ibihano bikiri bito n’abatinya kuvuga ko bakorewe ihototerwa ku mpungenge z’imibereho bagira nyuma, bifite uruhare runini ku ihohoterwa ryo mu ngo.
Umwe yagize ati “Akenshi usanga umugore avuga ati ubwo bamufunze sinzabona amafaranga y’ishuri y’abana, sinzabona ibidutunga. Akavuga ati reka mufunguze, nawe akazana wa mujinya.”
Umunyamuryango w’Urunana rw’Abanyarwandakazi, Nizeye Léonie, avuga ko kugaragaza ihohoterwa bigira ingaruka ku babyeyi b’abagore.
Yagize ati “Bigira ingaruka ku bagore kuko aribo bafite gucekeka na cyane ko iyo wihaye kuvuga imiryango y’umugabo irakugaruka. Ikwita umugore udashoboka.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, avuga ko kugaragaza iyi mibare bitavuze ko byacitse, ahubwo ari ukwerekana ko bigihari n’uwahohoterwaga agatinyuka akabivuga.
Yagize ati “Iyi mibare mberetse, si ukuvuga ngo byacitse. Ni ukuvuga ngo biracyahari noneho na wa wundi wakubitwaga ntabivuga atinyuke amenye ko akwiriye kurenganurwa.”
Yakomeje avuga ko nubwo abantu batera intambwe bagaragaza iri hohoterwa hakiri byinshi byo gukorwa ngo ricike burundu.
Imibare itangazwa na Polisi y’ u Rwanda, igaragaza ko mu mwaka ushize abagore 254 bakubiswe n’abagabo babo naho abagabo bakubiswe n’abagore babo ni 52.
Amakimbirane mu miryango rimwe na rimwe aganisha ku rupfu yagarutsweho na Musenyeri Nzakamwita Sylverien wa Diyoseze ya Byumba mu nama y’Umushyikirano ya 14.
Icyo gihe Nzakamwita yashimye gahunda zitandukanye z’iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko ku mutekano ukomeje gutanga umusaruro mwiza, avuga ko u Rwanda yifuza rwaba rushingiye ku muryango mwiza aho yavuze ko mu muryango umutekano utaragera ku Rwego rushimishije.
Yagize ati “Gahunda z’umutekano zahawe ingufu twarabyumvise kandi umusaruro ni mwiza ari ku nkiko, ari mu ntara, ari mu turere no kugeza ku midugudu, ariko iyo tugeze mu rugo umutekano usanga ari muke kandi ingaruka zaragaragaye, ziteye impungenge.”
Musenyeri Nzamwita yagarutse ku bibazo bikunze kugaragara mu miryango byiganjemo ababyeyi bicana ubwabo, abica abana babo, abana bica ababyeyi, abana b’inzerezi n’ibindi, asaba ko habaho uburyo bw’umihariko bwo kwegera no gukurikirana umuryango.
Umwanzuro wa Gatatu muri 12 yafatiwe muri iyo nama y’Umushyikirano, usaba kubaka ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye bugamije kubaka umuryango nyarwanda. Ugira uti “Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.”



















TANGA IGITEKEREZO