Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mata 2012, uwari uhagarariye Ibuka yasabye ko umubare w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wakongera ugasuzumwa.
Bankundiye Chantal, uwari uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu Ibuka mu Murenge wa Nyamata mu ijambo rye, yasabye abatanze imibare y’abazize jenoside ko bayisubiramo, ngo kuko hari impungenge z’uko abashyingurwa kuri ubu batabazwe muri iyi mibare.
Kuba hari imibiri ikomeje kuboneka hirya no hino Bankundiye Chantal, abona ko ari kimwe mu bigaragaza ko imibare y’abazize jenoside igenda yiyongera, bityo hakaba hakwiye gukorwa ubundi bushakashatsi ku mibare yatangajwe mbere.
Ibi yabivuze nyuma y’igikorwa cyo gushyingura mu rwibutso rwa Nyamata umubiri w’uwazize jenoside, aho abafashe amagambo bose basabye umwana washyinguye umubyeyi we gukomeza kwihangana no gukomera muri ibi bihe.
Aganira na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques yadutangarije ko kuva kwibuka byatangira, abona iki cyumweru kidasanzwe kuko habonetse ubwitabire bw’abaturage buri hejuru mu bikorwa byose byaranze icyunamo.
Avuga ku bijyanye n’imibereho y’abarokotse jenoside, Gashumba yavuze ko iki cyumweru kirangiye hakusanyijwe inkunga zitandukanye ahabonetse nibura ihene eshatu muri buri kagali kagize Umurenge wa Nyamata, n’ibindi bikoresho bitandukanye byose bigenewe abarokotse jenoside muri uyu murenge.
Mu batanze inkunga harimo Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo n’Amabanki SFB, ryabageneye inkunga ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 200. Mu bandi batanze inkunga zikomeye harimo ‘Rwanda Natural Ressources’ yatanze ibikoresho bitandukanye birimo za matola.
Umuryango Ibuka ku bufatanye n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye FARG, nabo bari mu gikorwa cyo kwihutisha imirimo ya nyuma ku mazu agomba guhabwa abarokotse batishoboye, mu gihe amaze kurangira agera kuri 50 nk’uko byatangajwe n’uyu muyobozi.
Uyu muhango wasojwe n’igikorwa cyo gukusanya inkunga kubari aho, inkunga igomba gufashishwa abarokotse jenoside bababaye kurusha abandi muri uyu murenge.























TANGA IGITEKEREZO