Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Gasabo yataye muri yombi umugabo w’imyaka 35 y’amavuko witwa Jean Bosco Munyankiko utuye mu Murenge wa Ndera, Akagali ka Rushya, akekwaho gutera no gukomeretsa umuturage akoresheje umuhoro.
Nk’uko urubuga rwa Polisi y’igihughu rwabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2012, Munyankiko ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rusororo, yateye Nzabandora Samuel w’imyaka 21 amukomeretsa bikabije mu mutwe akoresheje umuhoro.
Polisi ikomeza itangaza ko Munyankiko ukora mu rwuri rw’amatungo arinda inka muri Ndera, yateye Nzabandora ashaka kwiba ubwatsi bw’amatungo.
UbuNzabandora Samuel ari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kibagabaga.
Polisi y’igihugu ikaba itangaza ko iki gikorwa kitemewe n’amategeko y’u Rwanda. Ikomeza kandi ikangurira abaturage ko bagomba kujya bihutira kubwira inzego z’umutekano n’izindi nzego za Leta igihe habaye ibibazo by’umutekano muke.



















TANGA IGITEKEREZO