00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazu y’Abarokotse Jenoside agera kuri 316 niyo azasanwa ku ikubitiro mu Ntara y’I Burasirazuba

Yanditswe na

Théogène Ishimwe .

Kuya 20 August 2012 saa 08:42
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’ i Burasirazuba Umwali Denyse aratangaza ko amazu y’abapfakazi ba jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 agiye gusanwa haherewe ku yihutirwa angana na 316 .
Mu kiganiro kigufi na IGIHE kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kanama 2012, Denyse yagize ati "Leta yatanze inkunga ibinyujije mu kigega gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye(FARG), amazu yangiritse yose azasanwa, ameze nabi cyane niyo azabanza gusanwa, akazaba yarangije (…)

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’ i Burasirazuba Umwali Denyse aratangaza ko amazu y’abapfakazi ba jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 agiye gusanwa haherewe ku yihutirwa angana na 316 .

Mu kiganiro kigufi na IGIHE kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kanama 2012, Denyse yagize ati "Leta yatanze inkunga ibinyujije mu kigega gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye(FARG), amazu yangiritse yose azasanwa, ameze nabi cyane niyo azabanza gusanwa, akazaba yarangije gusanwa uyu mwaka.’’

Mu ntara y’u Burasirazuba habarurwa amazu y’abapfakazi ba jenoside agera kuri 780 akeneye gusanwa, ariko ayihutirwa muriyo ni 316.
Umwali avuga ko ayo mazu 316 yari ashaje cyane kuko yubatswe mu myaka ya 1995 kugeza 1997.

Mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abapfakazi ba jenoside batishoboye mu bikorwa byabo, harimo kubashakira aho kuba heza, ubuyobozi bw’Intara y’i Burasirazuba bufatanyije n’Umuryango w’abapfakazi ba jenoside yakorewe Abatutsi(AVEGA ), bateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga ku itariki 18 Kanama 2012.

Umwali avuga ko amafaranga yabonetse muri iki gikorwa ari ayavuye mu bayobozi n’izindi nshuti mu rwego rwo kunganira abarokotse jenoside, ariko ngo hari n’inkunga iva ku ngengo y’imari ya leta igenewe kubakira abarokotse jenoside.

Muri iki gikorwa cyo gukusanya inkunga habonetse amafaranga angana na miliyoni icumi n’ibihumbi mirongo itanu (10.050.000Rwf), inka imwe, ndetse Abayobozi b’Uturere tw’Intara y’i Burasirazuba bakaba bariyemeje kuzubaka no gusana amazu agera kuri 272 mu rwego rwo gukomeza gushyigikira AVEGA no guteza imbere imibereho y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru aturuka mu biro bishinzwe itumanaho ku kicaro cy’Intara y’i
Burasirazuba, avuga ko umuyobozi w’Intara Madamu Uwamariya Odette yatangaje ko impamvu Ubuyobozi bwateguye kiriya gikorwa ari ukubera ibibazo byagaragajwe igihe habaga Kongere ya 11 y’Umuryango AVEGA Agahozo mu Ntara y’i Burasirazuba kuri bamwe mu bapfakazi, impfubyi, abasaza n’abakecuru b’incike ,birimo kuba hari imiryango y’abacitse ku icumu idafite aho ibafasha, abana bahagarika amashuri kubera kubura amikoro n’ibindi.

Odette Uwamariya avuga ko inkunga yo kubakira abarokotse jenoside izakomeza kongerwa kugirango ikibazo cy’amacumbi gikemuke burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages