00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akurikiranyweho kwica umugore wa murumuna we n’abana babiri

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 November 2012 saa 08:04
Yasuwe :

Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umugore wa murumuna we n’abana babo babiri akoresheje isuka, kubera ibibazo by’amasambu bari bafitanye mu Karere ka Karongi.
Polisi itangaza ko Simpunga Dominique w’imyaka 56 akekwaho kwica umugore w’imyaka 29 Musanzeneza Geraldine, n’umwana we w’umuhungu w’imyaka itandatu bitaga Mfashingabo Ernest hamwe na Uwiduhaye Patrick w’amezi atandatu.
Aya makimbirane y’amasambu yari asanzwe ari hagati ya Simpunga na murumuna we ubu afungiye kuri (…)

Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umugore wa murumuna we n’abana babo babiri akoresheje isuka, kubera ibibazo by’amasambu bari bafitanye mu Karere ka Karongi.

Polisi itangaza ko Simpunga Dominique w’imyaka 56 akekwaho kwica umugore w’imyaka 29 Musanzeneza Geraldine, n’umwana we w’umuhungu w’imyaka itandatu bitaga Mfashingabo Ernest hamwe na Uwiduhaye Patrick w’amezi atandatu.

Aya makimbirane y’amasambu yari asanzwe ari hagati ya Simpunga na murumuna we ubu afungiye kuri stasiyo ya Gashari.

Simpunga ngo yinjiye mu rugo ashaka guhangana na murumuna we nk’uko yigeze kubikora umwaka ushize. Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Polisi avuga ko Simpunga yari azwiho kugira impaka za ngo turwane mu baturanyi be, mu gihe cyose babaga bafite imyumvire idahuye ku kintu runaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Supt Mwiseneza Urbain yemeje ayo makuru, asaba abaturage ko bajya bagaragaza ibibazo byo mu miryango bitaravamo ubwicanyi.

Aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi, Simpunga yahanishwa igifungo cya burundu hagendewe ku ngingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .