Nyuma y’uko Leon Mugesera ukurikiranweho uruhare muri Jenoside afungiwe muri Gereza yo mu Rwanda avuye muri Canada, imibereho ye usanga itandukanye n’iy’abandi bafungwa.
Mu cyumweru gishize ubwo Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuraga Leon Mugesera aho afungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali, yari amaze ukwezi gusaga atarahabwa ibyo urukiko rwategetse ubushinjacyaha kumuha.
Yagize ati “Kugeza uyu munsi sindabona ikintu na kimwe, yaba Printer, Flash disk cyangwa se impapuro kandi ndacyategura urubanza ku ijisho ry’ubushinjacyaha.”
Mugesera yari yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwamuhaye mudasobwa gusa, ariko bumwima uburyo bwo gusohora impapuro ndetse ko nta na Flash disk yahawe.
Gusa, umunyamakuru w’Ikinyamakuru Izuba Rirashe agisohoka mu cyumba Mugesera afungiyemo yasanze ubuyobozi bwa Gereza bwashyikirijwe ibikoresho bivuye mu Bushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, ibikoresho Mugesera yifuzaga kugira ngo yitegure urubanza rwe.
Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Kigali yatangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko hanakuweho amabwiriza yo kugenzura kenshi mudasobwa ikoreshwa na Mugesera, ubundi byakorwaga ku mpamvu z’umutekano.
Gahima Rusa yagize ati, “bahawe Printer [Mugesera na Uwinkindi] na Flash disk n’impapuro kandi ntibizajya bigenzurwa”.
Ibaruwa iherekeje ibyo bikoresho Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabonye, ivuga ko Mugesera azajya akoresha mudasobwa na Flash disk mu bwisanzure bitandukanye n’uko mbere byagombaga kugenzurwa mbere y’uko bisohoka muri Gereza.
Muri iyi baruwa handitseho amagambo agenewe Mugesera agira ati ”kutagenzura imikoreshereze y’ibi bikoresho; bizatuma ugira [Mugesera] icyizere cy’umutekano w’inyandiko zawe.”
N’ubwo Mugesera yahawe ibi bikoresho, ubuyobozi bwa Gereza bwakoze ibishoboka byose ku buryo atazajya akoresha interineti ariko kuba ibyo yandika bizajya bisohoka hanze ya Gereza bitagenzuwe ngo bisa nk’ibiteye impungenge inzego z’umutekano.
Aha, umuyobozi wa gGreza n’ushinzwe ikoranabuhanga, bagiranye ikiganiro kigaragaza impungenge z’umutekano wo muri Gereza ushingiye ku kuba Mugesera yarahawe umudendezo usesuye, bakaba basanga bishobora gutuma hacurwa imigambi mibi mu gihe ibyo akora kuri mudasobwa bitaba bigenzuwe n’inzego z’umutekano.
Umuyobozi wa Gereza abajijwe impamvu bahaye uburenganzira busesuye Mugesera kandi bafite impungenge ku mutekano, yasubije agira ati “natwe tubona ko bishobora gutera umutekano muke ariko nta kundi byagenda.”
Mugesera abayeho mu buryo bunyuranye n’ubw’izindi mfungwa
Muri gereza, Leon Mugesera avuga ko atishimiye aho afungiwe, anenga imiryamire n’imirire n’ubwo ahabwa amafunguro gatatu ku munsi kandi ntarye ibyo kurya bigenerwa abagororwa bose, ategurirwa amafunguro yihariye kandi meza.
Ubwo Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamusuraga nka saa yine z’amanywa mu cyumba afungiwemo, Mugesera yari ku meza afata icyayi cy’amata n’umugati n’ibyo kuwusiga by’ubwoko butandukanye.
Mu cyumba afungiyemo uhasanga ikarito y’amazi akorwa n’uruganda rwa Nyirangarama yitwa Akandi, gusa we yatangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko we ashaka ay’Inyange.
Ati “aya mazi, nababwiye ko adafite icyapa cy’ubuziranenge, ndashaka amazi nagirira icyizere ameze nk’Inyange.”
Mu gihe izindi mfungwa zirya rimwe ku munsi, Mugesera kimwe n’izindi mfungwa nke, afungura saa sita na n’ijoro, kandi ibyo arya ntibitekerwa muri gereza [n’abafungwa] ahubwo hari uwatsindiye isoko rya Kantine ya Gereza akaba ari na we uteka ibyo kurya bya Mugesera, gusa avuga ko biba bitetse nabi.
Ku bijyanye n’abamwunganira, Leon Mugesera avuga ko urugaga rw’abavoka rwimye uburenganzira umwe mu banyamahanga bagize itsinda ry’ubwunganizi.
Mugesera yagize ati “mfite abavoka babiri bazava hanze, umwe ava muri Amerika undi ni Umunyakenya, ariko uwo muri Kenya bamwimye uburenganzira [Accreditation] kuva yabisaba muri Kamena uyu mwaka.”
Perezida w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda Me Rutabingwa Athanase, we avuga ko uwo mu Avoka wo muri Kenya atigeze asaba uburenganzira kandi ko nta n’impamvu yakwimwa uburenganzira.
“Kugeza ubu, ubusabe twabonye ni ubw’Umunyamerika, uwo wundi ntabwo tumuzi, nta mpamvu twamwima uburenganzira bwo kumwunganira.”
Urubanza rwa Mugesera ruzatangira kuburanishwa mu mizi taliki ya 19 Ugushyingo 2012.



















TANGA IGITEKEREZO