00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR yarahiye ko itazongera kugira amacakubiri

Yanditswe na

Hitimana Mathias

Kuya 3 December 2012 saa 10:51
Yasuwe :

Nyuma y’amakimbira yavuzwe mu Itorero rya ADEPR, bikagera n’aho ubuyobozi bwari buriho bukurwaho manda ya bwo itarangiye, ubushya bwajyanye abagize Komite yabwo mu mwiherero i NKumba mu karere ka Burera bavayo bahigira igihugu ko batazongera kugaragarwaho n’amacakubiri.
Imbere ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku itariki 2 Ugushyingo, nk’umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yemeje mu ijwi riranguruye ko mu myaka 72 ADEPR imaze ishinzwe, haranzwemo (…)

Nyuma y’amakimbira yavuzwe mu Itorero rya ADEPR, bikagera n’aho ubuyobozi bwari buriho bukurwaho manda ya bwo itarangiye, ubushya bwajyanye abagize Komite yabwo mu mwiherero i NKumba mu karere ka Burera bavayo bahigira igihugu ko batazongera kugaragarwaho n’amacakubiri.

Imbere ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku itariki 2 Ugushyingo, nk’umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yemeje mu ijwi riranguruye ko mu myaka 72 ADEPR imaze ishinzwe, haranzwemo amacakubiri ashingiye ku moko, ku micungire y’umutungo no kurwanira ubuyobozi, ariko ko bitazongera ukundi.

Pasiteri Sibomana ati “Amateka ya ADEPR, agenda yerekana ko habayeho umwuka wo kutavuga rumwe mu bayobozi b’itorero, wagiye urushaho gutera intambwe nini kugeza n’ubwo aho wanduza abayoboke, aribo ntama turagiye, bigatuma haboneka umwuka mubi, itorero rikagira isura mbi kimwe n’abayobozi kutihesha agaciro.”

Indangagaciro z’itorero bishingiye kuri Bibiliya n’iz’Umuco Nyarwandam mu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’Itorero rya ADEPR mu iterambere ry’Igihugu no kubaka amahoro arambye’ bafashemo imyanzuro itandukanye.

Sibomana yatangaje ko bafashe imyanzuro yo kugarura ituze mu Itorero rya Pentecote /ADEPR bita ku ndangagaciro z’Abanyarwanda; kwirinda amacakubiri ashobora kuba aturuka ku mateka mabi yaranze u Rwanda; gukomeza gusigasira ijambo ry’Imana hakumirwa umwuka w’ubuyobe bwagiye bugaragara muri bamwe mu bayobozi n’abayoboke ba ADEPR bitwaje ubuhanuzi; kugira uruhare mu kubaka Igihugu cy’amahoro no guhora basengera umutekano n’iterambere ryacyo; kwinjiza inyigisho zo gukumira no kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo; gukomeza kwihesha agaciro nk’abakozi b’Imana nk’Abanyarwanda muri rusange.

Mu mirimo ADEPR yagiye ikora nk’uko byagaragarijwe imbere y’Umukuru w’igihugu, harimo kuba baragize uruhare mu kwigisha abantu 413,766 gusoma no kwandika, bakaba banateganya kubakira abatishoboye 296 hibanzwe ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo hatangizwaga ikigega Agaciro Development Fund, Umuvugizi wa ADEPR yavuze ko bemeye gushyiramo amafaranga asaga miliyoni 63, kugeza ubu arenga miliyoni 11 n’ibihumbi 600 yamaze gutangwa, n’andi ngo akaba azatangwa vuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .