Abisiraheli bagiye guhinga imirima y’icyitegererezo mu Rwanda.
Bitewe n’uko igihugu cya Israel kiri mu bihugu bishora umusaruro mwinshi mu mahanga kubw’ikoranabuhanga, bigiye gutuma u Rwanda rusinyana nacyo amasezerano y’ubufatanye mu buhinzi mu kwezi gutaha.
Ernest Ruzindaza umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi akaba yaravuzeko Abisirayeli bazashyiraho ahantu h’ibyitegererezo by’ubuhinzi bwa kijyambere mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.
Ikinyamakuru allafrica.com gitangaza ko, Ruzindaza yagize ati:” N’ubwo abazava mu gihugu cya Israel aribo bazabanza gutunga iyi mirima y’ikitegererezo, nyamara bizatuma u Rwanda ruboneraho uburyo ikoranabuhanga ryabyazwa umusaruro mu buhinzi”.
Igihugu cya Israel cyateye imbere mu buhinzi cyane ku Isi, kandi ubutaka bunini bwaho bugizwe n’ubutayu, uretse ko bazi guhinga neza bifashsihije ikoranabuhanga rihanitse.



















TANGA IGITEKEREZO