Dukundane Family yifatanyije n’itorero Periseputeriyene mu Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka abiciwe ku rugabano rw’Akarere ka Karongi n’Akarere ka Ruhango abishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abari muri uwo muhango wo kwibuka nyuma yo gukora urugendo bashyize indabo mu mugezi wa Nyabarongo ufatwa nk’intwaro yakoreshejwe mu kwica izo nzirakarengane kandi akaba n’irimbi ryazo. Hanafunguwe ku mugaragaro ahazubakwa urukuta ruzandikwaho amazina y’abishwe bajugunywe muri uyu mugezi.
Mu ijambo ry’Imana ryavuzwe, ni uko umuntu agomba guca ukubiri n’imyitwarire igayitse, kwanga amacakubiri n’ikintu cyose cyashyira mugenzi wawe mu kaga, hakabaho gutsindisha ikibi ikiza.
Muri icyo gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2012, hanashyinguwe mu cyubahiro uwari Umupasitoro wo mu itorero ry’Abaperesepiteriyene mu Rwanda, Rwamuhizi Athanase, akaba yarashyinguwe mu rwibutso rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside i Kirinda.
Umushyitsi mukuru mu bari bitabiriye uwo muhango, Depite Musabyimana Samuel, kimwe n’abandi bayobozi bose bafashe ijambo, bashimiye uru rubyiruko rugize Dukundane Family ku bw’icyo gikorwa. Musabyimana yagize ati: “Abantu batahigwaga bajye nabo batanga ubuhamya, kuko nabo baba bafite amakuru menshi kubyabaye.
Visi Perezida wa Ibuka mu rwego rw’igihugu we avuga ko uru rubyiruko ari intore kuko biremamo ikizere gishingiye ku ireme ryo kwibuka. Yagaye amadini yafatanyije na Leta y’icyo gihe mu kugira uruhare muri ubwo bwicanyi kuko iyo bahagarara ku bantu nta muntu wari kwicwa, jenoside ntiyari kuba.
Umuyobozi wa Dukundane Family, bwana Irakoze Pierre Claver, yasobanuriye abari aho, inkomoko n’icyo umuryango akuriye ari cyo. Avuga ko Dukundane Family ari umuryango ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside, ukaba n’umwe mu miryango 15 igize Ibuka. Ubu ni ku nshuro ya 6 Dukundane Family ikora icyo gikorwa cyo kwibuka mu rwego rwo guha agaciro abishwe bajugunywe mu mazi.
Foto:Egide GATARI



















TANGA IGITEKEREZO