Muri iki cyumweru gishize Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abantu benga ikiyobyabwenge cya kanyanga ahantu no mu bihe bitantukanye.
Nk;uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, uwitwa Tuyisenge Jean Baptiste wengaga kanyanga mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Remera, Akagari ka Juru yafatanywe amaritiro 15 n’ibindi bikoresho byo kwenga kanyanga. Ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Juru.
Nk’uko umuyobozi wa Polisi by’agateganyo mu Karere ka Bugesera C Insp Victor Vandama abivuga, uyu musore w’imyaka 28 yatawe muri yombi nyuma y’igikorwa cya Polisi cyo ku mushakisha kuko bari bafite amakuru ye n’aho akorera.
Vandama asaba abaturage ba Bugesera gushakira amafaranga mu yindi mishinga nk’ iy’ubworozi bw’amatungo magufi.
Ku rundi ruhande, Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma yataye muri yombi undi mugabo Rusingizwandekwe Abdoul ubwo yatunganyaga Kanyanga n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kwenga Kanyanga, we yari amaze gukora litiro ebyiri.
SP Alex Rutabayiru, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma, yatangarije urubuga rwa interineti rwa Polisi ko inyobwa n’icuruzwa ry’ibiyobya bwenge rigenda rigabanuka kubera imikoranire myiza iri hagati ya polisi n’ inzego zibanze n’abaturage mu ihanahana ry’amakuru, bigatuma abakekwa batabwa muri yombi.
Rutabayu yongeye ho ko badafata gusa abenga ibiyobya bwenge gusa, ahubwo banakora ubukangura mbaga mu baturage babigisha ububi bw’ibiyobyabwenge ku buzima bwa muntu.
SP Rutabayiru yavuze ko Kanyanga itabangamira ubuzima bwa muntu gusa, ahubwo iba n’intandaro y’urugomo no gufata ku ngufu.
Nk’uko biteganwa n’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, aba nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 2 cyangwa kimwe muri ibyo byombi.



















TANGA IGITEKEREZO