00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bitwaye neza bazajya bagororerwa

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 19 February 2013 saa 05:10
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho urubuga nginshwanama rw’inararibonye, aho abitwaye neza mu nzego z’ubuyobozi bagiye kujya baba abajyanama b’igihugu mu gihe batakiri mu buyobozi.
Ubwo Minisitiri w’ubutabera, Tharcisse Karugarama, yasobanuraga abadepite bagera kuri 65 iby’uwo mushinga wo kugororera abayobozi bitwaye neza, kuwa 18 Gashyantare, yavuze ko byatekerejwe bimaze kugaragara ko hari abayobozi bamwe barangiza manda zabo , ugasanga ntacyo (…)

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho urubuga nginshwanama rw’inararibonye, aho abitwaye neza mu nzego z’ubuyobozi bagiye kujya baba abajyanama b’igihugu mu gihe batakiri mu buyobozi.

Ubwo Minisitiri w’ubutabera, Tharcisse Karugarama, yasobanuraga abadepite bagera kuri 65 iby’uwo mushinga wo kugororera abayobozi bitwaye neza, kuwa 18 Gashyantare, yavuze ko byatekerejwe bimaze kugaragara ko hari abayobozi bamwe barangiza manda zabo , ugasanga ntacyo bongeye gufasha igihugu cyabo kandi bagifite ingufu.

Urwo rubuga ngishwanama ruzajya ruba rugizwe n’abantu barindwi, bahagarariwe na perezida na visi- perezida, bose bakazajya bashyirwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Abashyizweho bagire manda y’imyaka itanu.

Minisitiri w'ubutabera Tharcisse Karugarama(hagati ) asobanura umushinga wo gushyiraho urubuga ngishwanama

Karugarama yavuze ko mu bizashingirwaho kugira ngo abo bantu barindwi batoranywe, hari ukuba mu gihe bari mu buyobozi baragaragaje ubumenyi n’ubuhanga mu kazi kabo, kandi bazwiho n’ubunyangamugayo, ku buryo aho icyo bavuze abantu bakibona nk’ukuri, ati “Kugira ngo hashyirweho abo bantu, ntawe uzajya abihatirwa, azajya abisabwa natabishaka dushake undi, nta mushahara azagenerwa uretse agahimbazamusyi kazajya kamufasha mu kazi.”

Abadepite batandukanye batanze ibitekerezo, abenshi bakibanda kuvuga ko buri muntu wese ufite ubumenyi runaka, hazarebwa uburyo nawe yabugeza ku gihugu, kuko ngo hari nk’abarimu ba za Kaminuza na bo usanga bafite ubuhanga nko muri Politike, ubukungu ndetse n’imibereho y’abaturage, bashobora kugeza ku gihugu.

Inteko Ishinga Amategeko yumva iby'umushinga Karugarama yabagezagaho

Karugarama ariko yabwiye Inteko ko hazagenda hongerwamo abajya muri urwo rubuga bitewe n’ubushobozi igihugu cyizaba gifite.

Uwo mushinga abadepite bawemeje, ushyirwa muri komisiyo iwushinzwe igiywe kuwiga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages