Abagenzi bategera imodoka kuri ’Statistic’ uturutse mu Mujyi wa Kigali rwagati, barasaba Ubuyobozi bw’Umujyi ko bwabafasha bugashyira akararo gato gahuza iyo nzira n’umuhanda wa Kaburimbo.
Aba bagenzi batangaza ko iyi nzira n’ubwo ibafasha kugera aho bategera amatagisi k’uburyo bwihuse, ariko hari abahavunikira kuko ako kayira kanyurwa n’abantu benshi, bityo bagera aho gahurira na kaburimbo hakagaragara abantu benshi bityo bigatuma bamwe bagwa mu muferege.
Umwe mu bagenzi waganiriye na IGIHE yagize ati “ Ni ikibazo gikunze kugaragara cyane mu masaha y’umugoroba abantu bava ku kazi badafite ingufu nk’abakecuru n’ababyeyi hari ubwo kubera umubyigano bagwamo.”
Ku murongo wa telefoni Ushinzwe itangazamakuru akaba n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali wa Rangira Kigali Bruno, yatangaje ko Ubuyobozi bw’Umujyi kugeza ubu ntacyo bushobora gukora kuko abagenzi n’ubundi iyo nzira atabagenewe.
Rangira ati “Aba bagenzi bagomba kwihangana bakahaca bitonze, cyangwa bagaca kuri Gereza Nkuru ya Kigali, bityo bagategereza igihe umuhanda nyabagendwa urimo kubakwa uzuzurira.”
Aba bagenzi ariko bo bavuga ko gutegereza igihe uyu muhanda uzuzurira nk’uko umuyobozi abivuga, bishobora gutinda bakaba bifuza ko baba bashyiriweho akararo gato kabafasha.
Kugirango abagenzi bagere ku muhanda, abafite ingufu barasimbuka, abatabishoboye bakamanuka mu nzira y’amazi.



















TANGA IGITEKEREZO