00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatajya kumena amazirantoki i Nduba akabo kashobotse

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 24 May 2012 saa 09:53
Yasuwe :

Umuntu ufashwe amena umwanda wo mu musarani mu cyobo yacukuye iwe, agomba guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka iri hagati y’ibiri n’itanu cyangwa agacibwa amande ya miliyoni ebyiri, kuko umuyobozi ushinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali avugako ahagenewe ku mena umwanda uvuye mu misarane mu Mujyi wa Kigali, ari mu binogo biri i Nduba gusa.
Ibyo bitangajwe nyuma y’aho Polisi ifatiye abasore bane bavidurira umusarani mu mugezi wa Nyabugogo bazizwa konona ibidukikije.
Twashatse (…)

Umuntu ufashwe amena umwanda wo mu musarani mu cyobo yacukuye iwe, agomba guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka iri hagati y’ibiri n’itanu cyangwa agacibwa amande ya miliyoni ebyiri, kuko umuyobozi ushinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali avugako ahagenewe ku mena umwanda uvuye mu misarane mu Mujyi wa Kigali, ari mu binogo biri i Nduba gusa.

Ibyo bitangajwe nyuma y’aho Polisi ifatiye abasore bane bavidurira umusarani mu mugezi wa Nyabugogo bazizwa konona ibidukikije.

Twashatse kumenya uko isuku ihagaze mu Mujyi wa Kigali cyane cyane twibanda ku buryo abantu batunganya imisarani yabo, maze Mukankusi Immaculée ushinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali avugako hari imodoka ziyemeje gutwara imyanda nk’iyi ku mafaranga ibihumbi 80, nyamara ariko iyo urebye usanga abitabira gukoresha ubu buryo bakiri mbarwa .

Umwe mu bo twaganiriye ukora umurimo wo kuvidura imisarani wanze ko dutangaza amazina ye yaragize ati: “Ngomba gukora aka kazi kuko Databuja aba yakampaye kandi mba nshaka amafaranga”.

Nyamara kandi nkuko Umuyobozi ushinzwe isuku mu mujyi wa Kigali yabitangarije IGIHE, akenshi usibye no kubangamira ibidukikije, abakozi nk’aba nabo nta bwirinzi baba bafite kuko usanga batambaye uturinda ntoki, yewe ngo nta n’agahomeramunwa baba bafite.

Hari bamwe ariko baretse gukora akazi kubera gutinya ingaruka bashobora guhura nazo zirimo indwara. Umwe muribo wahoze akora aka akazi yagize ati : “Uzi kurara wigaragura mu mazirantoki bukagukeraho”. Yongeraho ko uyu murimo ukorwa mugihe cya nijoro kugirango abantu batababona, cyangwa aba basibura bakabikora imvura igwa kugirango ba bimene mu muvu w’amazi abitembane .

Abdul Azizi ni umwe mubacuruza ubwiherero mu Mujyi wa Kigali, aho akorera ushaka kwihagarika utanga amafaranga 50, we yatangarije IGIHE ko umusarani iyo wuzuye Sebuja atumizaho imodoka ikabijyana I Nduba, nubwo atazi neza amafaranga batanga uretse ko akeka ibihumbi 90.

Uyu muyobozi ushinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali, avugako uburyo Leta yashyizeho bwo gutwara uyu mwanda bwizewe kuko usibye no kudahumanya ikirere, n’ababikora baba bafite ubwirinzi. Yoneraho ati: “Byaba byiza umuntu atanze ariya mafaranga y’imodoka ikamujyanira uwo mwanda aho wagenewe biruta guhanishwa miliyoni cyangwa igifungo uzira kwangiza ubuzima bwawe n’ubw’abandi”.

Umuntu uzajya afatwa atajyanye umwanda nk’uyu I Nduba azajya ahanwa hagendewe ku ngingo ya 81 y’itegeko ry’ijana na kabiri mu mategeko arengera ibidukikije , aho umuntu ashobora gutanga miliyoni imwe cyangwa se agafungwa imyaka iri hagati y’ibiri n’itanu.

Aba bi bamwe mu bafashwe bamena umwanda wo mu musarane muri Nyabugogo
Ibi ni bimwe mu bikoresho bakoresha

Foto:Ntirenganya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages