Abakongomani baba mu Rwanda baremeza ko umutekano wabo ari nta makemwa. Banagira inama Abakongomani bagenzi babo kwima amatwi imvugo gashozamvururu za bamwe mu banyapolitike bo mu gihugu cyabo zituma Abanyarwanda bahohoterwa aho muri Congo.
Mu gihe hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by’urugomo Abakongomani bakorera Abanyarwanda, ntihabuze ababa bakeka ko ibyo byaba bigira ingaruka ku bakongomani baba mu Rwanda. Ariko siko biri.
Ubwo Radio na televiziyo by’igihugu byasuraga isoko rya Gikondo, agace gakunda kugaragaramo Abakongomani, benshi mu bo twaganiriye mu isoko bacuruza amafi bavuga ko nta kibazo na mba bafite cy’umutekano mu Rwanda. Umwe yagize ati “Nta kibazo na mba, turi amahoro. Abanyarwanda duturanye tubanye neza, tubanye neza cyane n’Abanyarwanda duturanye.”
Undi nawe yagize ati “Tumeze neza nta kibazo na mba dufite. Meze neza kuko nanaguze inzu hano mu Rwanda. Mbayeho neza iwanjye nta muntu uraza kuntera hejuru ngo va aha. Ntibirabaho, ndaryama bugacya nibereye iwanjye.”
Abanyarwanda baturanye n’abakongomani I Gikondo nabo bemeza ko koko imibanire yabo nta kibazo kuko bakorana neza mu buzima bwa buri munsi. Umwe mu banyarwanda twaganiriye yagize ati ”Turasurana, abana babo bakinira iwacu, abanjye bagakinira iwabo, umuntu ararahura akarahura ku muturanyi, dusabana amazi, mbega mbona tubanye neza cyane. Urwaye agasurana n’undi. Ushaka kuvunjisha undi aramuvunjira, ushaka kujya kurangura undi afite amafaranga akamuha, mbega tubanye neza.”
Aba bakongomani bafite n’ubutumwa batanga ku baturage b’igihugu cyabo bumva ibyo babwirwa n’abayobozi bakijandika mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda. Hari uwagize ati ”Biriya ntibitureba nta ruhare tubifitemo. Ntitugomba kubyivangamo uzabyinjiramo akagiramo uruhare bizamushyira mu bibazo.”
Abayobozi ba Congo Kinshasa bumvisha abaturage babo ko U Rwanda ari rwo rubabuza amahoro, bamwe mu baturage ba Congo bagendera kuri ayo makuru y’inzangano bagahohotera Abanyarwanda. Ubutumwa bwa bagenzi babo mu Rwanda ni uko abaturage ba Congo bakwiye kwima amatwi disikuru z’inzangano zikwizwa n’abategetsi b’I Kinshasa kuko ari ntacyo Abanyarwanda batwaye Abakongomani.
Orinfor



















TANGA IGITEKEREZO