Nyuma y’ikiza cy’imvura cyanatwaye ubuzima bw’abantu ku wa 23 Gashyantare 2013 mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza irasaba abantu kugabanya ingendo bakora mu mvura kuko bataba bazi uko ingana n’ibyo ishobora kwangiza.
Mu kiganiro twagiranye na Ntawukuriryayo Frederic ushinzwe amakuru muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, yavuze ko bibutsa Abanyarwanda kwita ku mabwiriza ajyanye no kwirinda ibiza cyane cyane imvura. Ati “Abantu bagomba gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ibiza twabahaye bazirika ibisenge by’inzu, bita ku mirwanyasuri, abatuye ahantu hahanamye bakahava kandi abantu bakagabanya ingendo igihe imvura igwa.”
Yasobanuye ko atari byiza kugenda mu mvura nyishi kuko imivu ishobora gutwara uwo isanze mu nzira nk’uko byagaragaye mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO