00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 2 batowe muri komite y’ihuriro ry’abanyeshuri bo muri Afurika

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 5 August 2012 saa 08:30
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, hamwe n’uwo mu Ishuri Rikuru rya Kigali ry’Ikoranabuhanga(KIST) batorewe manda y’imyaka 4 mu buyobozi bw’ihuriro ry’abanyeshuri bo ku mugabane w’Afurika.
Aya matora yahurije ibihugu byose by’ Afurika ku cyicaro cy’Ihuriro rusange ry’abanyeshuri bo muri Afurika(AASU), giherereye mu mujyi wa Accra, muri Ghana ku itariki ya 4 Kanama 2012.
Kalisa Egide uyobora umuryango rusange wabanyeshuri muri Kaminuza Nkuru yu (…)

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, hamwe n’uwo mu Ishuri Rikuru rya Kigali ry’Ikoranabuhanga(KIST) batorewe manda y’imyaka 4 mu buyobozi bw’ihuriro ry’abanyeshuri bo ku mugabane w’Afurika.

Aya matora yahurije ibihugu byose by’ Afurika ku cyicaro cy’Ihuriro rusange ry’abanyeshuri bo muri Afurika(AASU), giherereye mu mujyi wa Accra, muri Ghana ku itariki ya 4 Kanama 2012.

Kalisa Egide uyobora umuryango rusange wabanyeshuri muri Kaminuza Nkuru yu Rwanda(Nursu) yatorewe kuba visi perezida w’ihuriro rya AASU, naho Sengoga Gatete Roger uyobora abanyeshuri biga muri KIST,atorerwa kuba umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri iri huriro.

Usibye kuba kalisa Egide yungirije mohamed salah wo muri sudan, yagizwe Umuyobozi w’abanyeshuri baturuka mu bihugu 9 bigize Afurika yo hagati.

Bamaze gutorwa, batangaje ko babikesha Perezida wa Repubulika bati:” Aho twageraga hose bakumva tuva mu Rwanda bahitaga baduhamagara Kagame, kubera byinshi amaze kugeraho, bikaduhesha amajwi kuko bumvaga tuzatera ikirenge mucye”.

Ikindi ngo ni uko Abanyarwanda bashoboye gukoresha Igifaransa, Icyongereza n’Igiswayire, bagze bati “Tuzabasha kuvugana n’abantu baturutse imihanda yose muri uyu mugabane w’Afurika.

Umuryango wa AASU washinzwe mu mwaka w’1972, ugamije guhuza ibihugu byose byo muri Afurika, ndetse no kuvuganira abanyeshuri biga muri Afurika, n’abagiye kwigira mu yindi migabane.

AASU ihuje ibihugu by’Afurika birenga 55, naho akarere k’ibihugu by’Afurika yo hagati ni: Angola ,Cameroon,Repubulika y’Afurika yo hagati, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Guinne Equatorial, Gabon, na Sao Tome et Principe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages