Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ari nayo ifite itangazamakuru mu nshingano zayo irasaba abanyamakuru bo mu Rwanda kwihesha agaciro binyuze mu nkuru bandika.
Ibi n’ibyatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye hano I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru bakorera cyangwa bafite ibinyamakuru bicapwaku mpapuro(Print media).
Ku bijyanye n’inkuru zandikwa n’ibi binyamakuru, Mininisitiri Musoni James yagize ati”mugomba kugaragaza udushya mu nkuru mwandika ku buryo zitandukana n’izandikwa kuri internet cyangwa mu binyamakuru mpuzamahanga.”
ibi ngo bizatuma itangazamakuru ryo mu Rwanda rigira agaciro kandi rinahangane n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga.
Aha kandi Ministiri yasabye abanyamakuru kwigisha Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma kugira ngo ibinyamakuru byabo bibone ababisoma, yavuze ko ibi bitagamije gushaka isoko gusa, ahubwo bigamije kujijura Abanyarwanda.
Ku bijyanye n’imyambarire y’abanyamakru bo mu Rwanda, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatunze agatoki bamwe mu banyamakuru barangwa n’imyambarire itabesha icyubahiro ,aha yasabye abanyamakuru gukosora imyambarire yabo bakambara imyambaro ibahesha agaciro imbere y’abo basaba amakuru.
Kuri iki kijyanye n’imyambirire, Munyankindi Alphonse ukorera ikinyamakuru Oasis gazette yadutangarije ko urubyiruko rugitangira umwuga w’itangazamakuru arirwo usanga rwambara uko rwishakiye kuko ruba rutazi indagagaciro ziranga umunyamakuru.
Nubwo mu Rwanda hari umubare w’ibinyamakuru bicapwa utari muto, usanga Abanyarwanda batitabira kubisoma bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba benshi bahitamo kumva amakuru kuri radio cyangwa bakanayareba kuri internet kurusha uko bayasoma mu binyamakuru biri ku mpapuro.
Ikindi kigaragara ni uko ibinyamakuru byo mu Rwanda bitarabasha guhangana ku isoko mpuzamahanga mu gihe mu Rwanda ho hagaragara ibinyamakuru byinshi byandikirwa mu bihugu duturanye, ibi nabyo biri mubyatumye ba nyir’ibinyamakuru basabwa guhora bahanga udushya mu nkuru bandika.
Kwihesha agaciro ni bimwe mu byo leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturage mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’igihugu mu nzego zose badategereje ak’imuhana kaza imvura ihise.



















TANGA IGITEKEREZO