Mu gihe byari bimenyerewe ko abahamwe n’ibyaha bya Jenoside cyangwa se ibifitanye isano na yo ari bo bakatirwaga gukora imirimo nsimburagifungo, ubu noneho n’abandi bazahamwa n’ibyaha bisanzwe bashobora gukatirwa gukora bene iyo mirimo izwi mu izina rya TIG.
Ibi bi byashimangiwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Sheik Harerimana Musa Fazil, ubwo yari mu nama yahuje Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu ku wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2012.
Ibi kandi binashimangirwa n’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana cyasohotse muri Gicurasi muri uyu mwaka aho mu ngingo yacyo ya 47 ivuga ku itangwa ry’igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye Igihugu akamaro igira iti ”Iyo icyaha gihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itanu (5), urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza icya kabiri (1/2) cy’igihano akora igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Iyo icyaha gihanishwa igifungo kitageza ku mezi atandatu (6), urukiko rushobora kumutegeka gukora igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, mu gihe rugena, kandi kidashobora kurenga igihe gihanitse cy’igifungo giteganywa n’itegeko kuri icyo cyaha”.
Iri tegeko rikomeza rivuga riti ”Iyo uwahamwe n’icyaha adakoze neza igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro, ahatirwa kurangiriza muri gereza igihano gisigaye yakatiwe”.
Igihano cy’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro kigenwa n’Iteka rya Perezida n° 10/01 ryo ku wa 07 Werurwe 2005 rigena uburyo igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro gishyirwa mu bikorwa.
Bavuga ko ku bw’iri teka, igihano nsimburagifungo ari igihano cyo gukora imirimo idahemberwa ifitiye igihugu akamaro, gikatiwe uwahamwe n’icyaha cya Jenoside cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, akayikora mu gihe afungishijwe ijisho, kandi akayikorera ahantu habyemerewe, hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko.
Ahakorerwa iyo mirimo hashobora kuba mu butegetsi bwa Leta cyangwa mu bindi bigo ibyo ari byo byose, byemewe kubera inshingano byahawe zifitiye rubanda akamaro, n’inyungu iyo mirimo yakorerwa muri ibyo bigo yaba ifitiye abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO