Kuri uyu wa Gatanu, Abanyamerika 32 b’abakoranabushake bakorera umuryango Peace Corps barahiriye kuzamara igihe kingana n’imyaka ibiri mu Rwanda batanga amasomo arimo ayo kwigishya icyongereza mu mashuri yisumbuye ndetse no guhugura abarimu muri uru rurimi.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda wari muri iki gikorwa Donald Koran, yavuze ko ibyo uyu muryango Peace Corps ukoze byerekana umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Amerika mu bijyanye n’iterambere.
Donald Koran yasabye aba bakoranabushake kuzatanga ubumenyi bafite mu Rwanda, kandi bakanabera abambasaderi beza igihugu cyabo kuko ngo iyo bakoze nabi baba badahesha agaciro igihugu cyabo.
Mu kiganiro na Ntaganzwa Damien ushinzwe ishami ryo guhugura, gucunga no kongerera ubumenyi abarimu muri Minisiteri y’uburezi yagiranye na IGIHE, yavuze ko kubona aba barimu bizafasha mu gukomeza kunoza ireme ry’uburezi u Rwanda rwiyemeje kugeraho, dore ko ngo bazi uru rurimi neza ndetse n’ikoranabuhanga bakazajya banahugura abarimu b’abanyarwanda ibijyanye n’ibi byiciro by’amasomo bitandukanye.
Umuryango Peace Corps watangiye gukorera mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mwaka w’1994, uza kugaruka nyuma ubisabwe na Perezida Paul Kagame, kugeza ubu ukaba ufite abakozi bagera ku 111 mu Rwanda batanga ubufasha burimo kwigisha ururimi rw’icyongereza, ikoranabuhanga ndetse no mu bijyanye n’ubuzima.
























TANGA IGITEKEREZO