Bamwe mu bahinga icyayi mu gishanga Cyohoha - Rukeri giherereye mu karere ka Rulindo, bavuga nta nyungu bagikuramo kuko bishyurwa amafaranga make ku kilo bakanakatwa amafaranga menshi y’ifumbire.
Aba bahinzi kandi bavuga ko banakatwa amafaranga y’abatunganya bityo ngo bakaba basanga ubuhinzi bwabo nta kamaro bubafitiye uretse kubakamuramo imbaraga.
Ruberanziza Francois, umuhinzi muri iki gishanga, avuga ko kuba nta mafaranga afatika akura mu buhinzi bw’icyayi bituma nta terambere ashobora kugeraho.
Agira ati: “Hari ubwo ukwezi gushira nkasanga mfite ibihumbi 10 ku ifishi nishyurirwaho, bakuramo ay’ ifumbire n’ayo gusukura imiferege hakaba ubwo nsigarana amafaranga 1.000 gusa."
Kanyamusoro Jean Baptiste, nawe uhinga icyayi muri iki gishanga, avuga ko ubu buhinzi bugirira akamaro abatari abahinzi ngo kuko ababagurira icyayi bakanabaterera imiti babaca amafaranga menshi.
Ati: “Nibe n’abasoromyi... bo bahabwa amafaranga 21 ku kilo basoromye, twe twagiteye tukagikorera tukakitaho bakaduha 45 ku kilo, bagahindukira bagakuramo amafaranga y’amafumbire hakaba ubwo usanga mu kwezi umuntu asigarana ubusa agataha uko yaje."
Kangwagye Justus, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo avuga ko ikibazo gihari ari uko abaturage bafite uturima duto bakibaza ko tuzababera byose mu buzima bwabo, nyamara ngo akamaro cyibafitiye karagaragara.
Agira ati: “Urugo ruhinga icyayi n’urutagihinga bihita bigaraga. Uzasanga umuturage afite agatabo ka Banki … muri kariya gace, hari ibigo by’imari byemewe na leta bigeze kuri bitanu, byose bibona ababibitsamo."
Kangwagye avuga kandi ko ashyigikiye ikifuzo cy’ abaturage cyo kuba bazamurirwa amafaranga bagurirwaho icyayi cyabo igihe bishoboka, gusa ngo hari ibyo bakorerwa n’ababagurira, nko kubishyurira abasoromyi, kubaha inka, ndetse no kuba mu gace kabo haboneka ibikorwa by’iterambere bitandukanye nk’imihanda amavuriro n’amashuri.
Uyu muyobozi kandi avuga ko aba baturage bavuga ibi, uramutse ubabwiye ngo ubagurire imirima batabyemera,ahubwo ikibazo gihari ni uko baba bashaka amafaranga yihuse bakakigurisha ku babahenda.


















TANGA IGITEKEREZO