00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagande baba mu Rwanda basabye Perezida Kagame ko babona ubwishingizi mu kwivuza

Yanditswe na

Nyirabera Marie Chantal

Kuya 21 July 2012 saa 07:13
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye muri “Village Urugwiro” Abagande 70 bahagarariye abandi baba mu Rwanda baganira ku mibanire y’ibihugu byombi, aho abo Bagande banasabye ko babona ubwishingizi mu kwibuza.
Perezida Kagame yagize ati ”Mbere na mbere ndashimira Ambasaderi w’Igihugu cya Uganda mu Rwanda kuko yakoze umurimo we neza agakurikirana iby’uru ruzinduko”.
Yashimiye iri tsinda rihagarariye Ababagande ku gitekerezo kiza bagize cyo (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye muri “Village Urugwiro” Abagande 70 bahagarariye abandi baba mu Rwanda baganira ku mibanire y’ibihugu byombi, aho abo Bagande banasabye ko babona ubwishingizi mu kwibuza.

Perezida Kagame yagize ati ”Mbere na mbere ndashimira Ambasaderi w’Igihugu cya Uganda mu Rwanda kuko yakoze umurimo we neza agakurikirana iby’uru ruzinduko”.

Yashimiye iri tsinda rihagarariye Ababagande ku gitekerezo kiza bagize cyo kumusura ati” Ndabashimiye kuko mwerekana umuryango mwiza muri iki Gihugu”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda n’Abagande ari bamwe bahuje imico n’uko baremye ati” Murisanga nk’uko mwisanga mu gihugu cya Uganda, mwumve ko mwisanzuye nk’uko mwakwisanzura muri Uganda”.

Yagarutse ku bufatanye ,ubuvandimwe n’umubano mwiza w’ibihugu byombi, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse no ku mugabane w’Afurika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko Abagande basaga 4.000 baba mu Rwanda utabatandukanya n’Abanyarwanda kubera igihe bamaze baba mu Rwanda, yavuze ko bamaze kumenyera mu Rwanda kandi ko bisanga.

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard T Kabonero yashimiye Umukuru w’Igihugu, avuga ko bishimiye kuba mu Rwanda no kuhagira ibikorwa ati ”Turisanga mu Gihugu cy’u Rwanda kandi ni byiza bitwinjiza no mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba”.

Abagande baba mu Rwanda bashimiye Perezida Kagame n’Igihugu cy’u Rwanda cyabakiriye kuri ubu bakaba bakora ibikorwa byabo mu Rwanda bisanzuye.

Emelienne yagize ati ”Ndi umwarimu mu Rwanda, nishimiye umutekano uri mu Rwanda, dufite umutekano, tubona inguzanyo muri SACCO, tukabasha gukora mu buzima bwiza, ibiruhuko byaza tugataha nta kibazo”.

Bogere Hadji Issa uhagarariye Umuryango w’Abagande baba mu Rwanda yagize ati” Abagande baba mu Rwanda bashyize hamwe mu mwaka wa 2006, dufite intego yo kwiteza imbere guteza imbere Uganda n’u Rwanda, kugira ubufatanye bwiza n’ ibindi.

Bimwe mu bibazo bagejeje ku Mukuru w’Igihugu birimo kubona ubwisungane mu kwivuza , koroherezwa mu gushora imari mu Rwanda ndetse no kubona impushya zo gutwara imodoka, koroherezwa mu kubona ibyangombwa by’ingendo kuko ibyo bahabwa bimara imyaka 10 kandi bagasabwa kubitereshamo amakashi, bityo yaba menshi bikamara iminsi mike kuko iba byuzuyemo kasha mbere ya yamyaka bigomba kumara.

Perezida Kagame yabijeje ko ibi bibazo bizakemuka kuko hari gahunda yo kuzakora ibyangombwa by’indangamuntu izafasha mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Ku kibazo cyo kubona ubwishingizi mu kwivuza, yababwiye ko bizakemuka bityo bakazajya babasha kwivuza mu buryo bworoheje akavurwa hatabayeho ko Umugande afatwa nk’abanyamahanga ngo acibwe amafaranga yikirenga.

Mu koroherezwa gutangiza imishinga iciriritse n’indi mishinga, Perezida Kagame yasabye RDB gukemura ibibazo byabuza abafite imishinga kuyikora anabasaba kuzareba no kuzita ku mishinga iciriritse.

Abagande baba mu Rwanda bakora imirimo itandukanye irimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ububaji n’ubukanishi, uburezi n’ibindi.

Foto:Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages