00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga baramagana imvugo zibapfobya

Yanditswe na

Annonciata Byukusenge

Kuya 13 October 2012 saa 04:27
Yasuwe :

Inama y’igihugu y’Abafite ubumuga igaaragaza ko hari imvugo nyinshi abantu bamwe bakoresha nyamara zibatesha agaciro, bagasaba ko abantu bose bakwiye kwita ku mvugo zitagaragaza abafite ubumuga nk’abadafite icyo bamaze.
Ubwo Inama y’igihugu y’Abafite ubumuga yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane ku itariki 12 Ukwakira 2012, yatangaje ko imvugo zipfobya zikunze gukoreshwa n’abantu batandukanye ku bafite ubumuga zigomba guhinduka koko hari imvugo n’amagambo bikoreshwa bishaka kwerekana (…)

Inama y’igihugu y’Abafite ubumuga igaaragaza ko hari imvugo nyinshi abantu bamwe bakoresha nyamara zibatesha agaciro, bagasaba ko abantu bose bakwiye kwita ku mvugo zitagaragaza abafite ubumuga nk’abadafite icyo bamaze.

Ubwo Inama y’igihugu y’Abafite ubumuga yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane ku itariki 12 Ukwakira 2012, yatangaje ko imvugo zipfobya zikunze gukoreshwa n’abantu batandukanye ku bafite ubumuga zigomba guhinduka koko hari imvugo n’amagambo bikoreshwa bishaka kwerekana ko umuntu ufite ubumuga adashoboye kandi nta n’umumaro afite muri sosiyete, mu gihe umuntu ufite ubumuga ari umuntu ushoboye kandi ufitiye akamaro sosiyete nk’uko bigaragarira mu bikorwa bitandukanye no mukazi bakora, baba abakorera mu bigo by’abikorera cyangwa abakorera mu bigo bya Leta.

Rusiha Gastone, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, yatangarije abanyamakuru ko zimwe mu nzitizi bafite ari ubukene ahanini baterwa n’uko batabasha kugera aho bahererwa ubufasha cyangwa serivisi nk’abandi banyarwanda, ibyo bigatuma bahora ari abakene kuko ibikorwa bibagenerwa bitabageraho uko byateganijwe.

Ikindi kandi Rusiha yatangaje ko hari na bamwe mu bayobozi batabitaho, ugasanga, ugasanga nko . mu ingengo y’imari y’Igihugu ku rwego rw’Uturere hateganijwe ingengo y’imari ku bafite ubumuga, ariko Akarere ntikayabahe. Hatanzwe urugero rw’Akarere ka Nyagatare katageneye ingengo y’imari kabafite ubumuga mu gihe utundi turere twose tw’igihugu twayibateganyirije.

Rusiha avuga ko ibyo kutitabwaho , bigaragaza ko hari abantu batumva ko ibikorwa bigenerwa abanyarwanda muri rusange bigomba kugera no kubafite ubumuga.

Ku byerekeye imvugo, Inama y’igihugu yabafite ubumuga yifuza ko abantu bose bamenya amagamo nyayo akoreshwa atabapfobya.

Ibicumba, ibirema : Abafite ubumuga bw’ingingo

Ibiragi : Abafite ubumuga bwo kutavuga

Ibipfamatwi : Abafite ubumuga bwo kutumva

Ibikuri: Abafite ubumuga bw’ubugufi

Nyamweru : Abafite ubumuga bw’uruhu

Impumyi : Abafite ubumuga bwo kutabona

Ikindi kkandi ngo ni abavuga ababana n’ubumuga kandi nayo ari imvugo iserereza, ahubwo bavuga abafite ubumuga kuko umuntu abana n’umuntu cyangwa ikintu yishimiye. Bivuze ko ubumuga nta muntu ubukunda ku buryo wavuga ko abana nabwo, ahubwo arabugira kuko ntacyo yakora ngo abwikureho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages