Itsinda ry’abadepite 8 bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ryasoje urugendo shuri bagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2012, mu minsi bamaze mu Rwanda ngo basuye ibice bitandukanye by’igihugu mu harimo Umujyi wa Kigali ndetse n’uturere, mu rwego rwo kureba uburyo inzego z’ubuyobozi zegerejwe abaturage.
Madame Bararufise Marceline wari uyoboye iryo tsinda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko urugendo rwabo mu rwanda rwari rugamije kuza gutyaza ubwenge mu Rwanda kuko ngo iwabo mu Burundi barimo gutegura itegeko rigena uburyo ubuyobozi buzamanurwa mu makomini bukegera abaturage, kandi bakaba bafata u Rwanda nk’igihugu cyakataje muri iyi gahunda.
Aba badepite b’i Burundi bavuga ko bashimishijwe n’uburyo Abanyarwanda bamaze kurenga ibyabayeho mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, maze bakiyemeza kwicarana bashakira hamwe uko bakwiteza imbere.
Depite Bararufise umudepite mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko batakwirengangiza amasomo bakuye muri gahunda y’icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye, kuko bigaragara ko yaba abayobozi ndetse n’abaturage bafite icyerekezo kimwe.
Avuga ko ibisobanuro bahawe byabanyuze, kandi ko bizabafasha muri gahunda yabo yo gutera ikirenge mu cy’u Rwanda, mu bijyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage, dore ko ngo iwabo mu Burundi ubuyobozi busa naho bukibereye mu nzego nkuru nk’uko byari bimeze mu Rwanda mu bihe byo hambere. Aba badepite ariko bavuga ko abanyarwanda badakwiye kwicara ngo bumve ko bageze iyo bajya ahubwo ko bakwiye gukomeza gukora kugirango barusheho gutezi imbere igihugu cy’urwanda.



















TANGA IGITEKEREZO