00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadasukura ibikoresho by’ubuhinzi bari mu bakwirakwiza kirabiranya

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 22 January 2013 saa 04:58
Yasuwe :

Mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, abahinzi b’urutoki barasabwa gusukura ibikoresho byakoreshejwe mu rutoki mbere na nyuma yo kubikoresha hifashishijwe umuti witwa “Jick” wica udukoko cyangwa bakabinyuza ku muriro.
Abaturage bavuga ko kuba kirabiranya yarakwirakwiriye mu mibyare y’insina za bamwe byatewe n’ubumenyi buke bari bafite kuri iyi ndwara, bakavuga ko aho kurimbura insina irwaye bazitemaga.
Ingabire Christine ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko iyi (…)

Mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, abahinzi b’urutoki barasabwa gusukura ibikoresho byakoreshejwe mu rutoki mbere na nyuma yo kubikoresha hifashishijwe umuti witwa “Jick” wica udukoko cyangwa bakabinyuza ku muriro.

Abaturage bavuga ko kuba kirabiranya yarakwirakwiriye mu mibyare y’insina za bamwe byatewe n’ubumenyi buke bari bafite kuri iyi ndwara, bakavuga ko aho kurimbura insina irwaye bazitemaga.

Ingabire Christine ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko iyi kirabiranya yakwirakwijwe n’abakozi bahabwa akazi ibyo bakoresheje mu rutoki rumwe bakabijyana mu rundi batabanje kubisukura.

Avuga ko abaturage bakwiye kujya basukura ibikoresho byabo mbere na nyuma yo kubikoresha hakoreshejwe umuti wa ‘jick’ cyangwa umuriro, kugira ngo iyi ndwara ikumirwe.

Yongeraho ko n’ubwo iyi ndwara itari ku buso bunini ugereranyije n’ubuhingwaho urutoki mu Murenge wa Nyagatare abahinzi batabishyizemo imbaraga nyinshi iyi ndwara ishobora gutera amapfa.

Ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyagatare atangaza ko ubuso buhinzeho urutoki bungana na hegitari eshatu, ari bwo bugaragaraho indwara ya kirabiranya mu mudugudu wa Kamonyi mu Kagari ka Cyabayaga n’uwa Nkonji muri Rutaraka, uwa Marongero muri Ryabega n’uwa Kamagiri mu kagali ka Kamagiri.

Avuga ko urutoki ari kimwe mu bitunze abaturage b’umurenge wa Nyagatare, dore ko gihinze ku buso bwa hegitari 400.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages