00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bushya bw’abahoze muri FDLR/CRAP ku mikoranire n’Ingabo za SADC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 February 2025 saa 06:02
Yasuwe :

Impaka zikomeje kuba zose ku butumwa Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) zirimo mu Burasirazuba bwa RDC. Abayobozi bazo bavuga ko zagiye kubungabunga amahoro, nyamara ibyo zikora bihabanye n’ibyo.

Ubuhamya bushya bw’abahoze mu mutwe wa FDLR n’abarwanyi ba Wazalendo, bwahishuye uburyo Ingabo za SADC zifasha uyu mutwe, zikawuha ibikoresho kugira ngo urwanye M23 no mu mugambi mugari wa Tshisekedi wo kuzakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Bwatanzwe n’abahoze muri FDLR/CRAP, bishyikirije u Rwanda nyuma y’aho babonye ko basumbirijwe mu Burasirazuba bwa Congo, bakabona ko amahirwe ya nyuma ari ukuyabangira ingata.

CRAP ni ishami ridasanzwe mu gisirikare cya FDLR rizwi nka Commando de Recherche et d’Action en Profondeur, rirwana aho rukomeye.

Abarwanyi baryo bashyigikiwe bikomeye na Leta ya Kinshasa, ndetse mu minsi ishize, Umugore wa Tshisekedi, Denise Nyakeru Tshisekedi, yagaragaye yagiye kubasura mu bitaro, aho bari bari kuvurirwa ibikomere.

Abishyikirije u Rwanda, bavuga ko ku rugamba bajyagaho, Ingabo za SADC zabahaga ibikoresho zikanabafasha gutera ibisasu biremereye barwanya M23.

Ibi bishimangirwa n’uwitwa Manirahari Sebuyange uvuga ko yarwanye intambara zikomeye zirenga 15 ari muri FDLR, afatanya na Nyatura, Wazalendo, FARDC, abasirikare b’u Burundi na SADC yabatereraga amabombe kuri M23.

Ati “Intambara ya gatanu yo narwaniye i Kalenga na yo yari irimo Abarundi n’aba-FARDC n’Abazalendo. Iya gatandatu twarwaniye mu Gicwa twari turi hamwe n’Aba-Hiboux (umutwe wa FARDC) na SADC icyo gihe bateraga amabombe. [...] FARDC yarazaga ariko abaduhaga ibikoresho ni ingabo za SADC ni na zo zaduherezaga amasasu n’ibyo kurya.”

Mu Ukuboza 2023 ni bwo Ingabo za SADC zinjiye mu ntambara mu Burasirazuba bwa Congo nyuma y’aho Perezida Tshisekedi yirukanye iza EAC azishinja kutarwanya umutwe wa M23.

Yahisemo gusaba iza SADC, iza Afurika y’Epfo zifata iya mbere, ziyemeza kurwana urwo rugamba, nubwo na zo muri ibi bihe zigeramiwe.

Zahasanze iz’u Burundi, nabwo bwahuje umugambi na Tshisekedi wo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Bizimana Jean Paul ati “Icyo SADC yakoraga kwari ukurasa amabombe aho M23 iri natwe tukaba turi hasi imbere. Twese utubaze icyo gihe turi i Sake twari kugera no mu 2000. Twabaga turi abantu batandukanye barimo FARDC, Wazalendo n’indi mitwe.”

Umwe mu bari muri FDLR agaragaza ko muri uyu mutwe harimo uruvange rw’abantu, ni ukuvuga abana, abasore b’ibigango, abagabo n’abasaza.

Aba barwanyi bageze muri FDLR mu bihe bitandukanye, bahabwa imyitozo, intego yabo ari imwe, yo kuzatera u Rwanda bakica Abatutsi.

Umwe wabahozemo ati “Batwigishaga ko tugomba kwanga u Rwanda, n’abayobozi barwo cyane cyane Abatutsi. Noneho rimwe bakadushyiramo ingengabitekerezo, bakatubwira ngo uwo tuzafata atorotse bazamwica.”

Ni na ko byagendaga kuko uwafatwaga ashaka gutoroka, iryo ryabaga iherezo ry’ubuzima bwe ndetse n’uyu hari bagenzi be ubwe yiyiciye. Ati “Bafataga bamwe bakabica, bakampa abandi nanjye ngo mbice kuko akenshi na kenshi nabagamo, bakanankeka ko ndi Umunyarwanda”.

FDLR iracyahari

Iyo uganira n’aba basore basobanura badategwa imiterere y’umutwe wa FDLR by’umwihariko ishami rya CRAP rigizwe n’abakomando barwana aho rukomeye bakanarinda abayobozi bakuru.

Bagaragaza ko CRAP igizwe na kompanyi eshanu, aho iya mbere yitwa Bombardier iyobowe n’uwitwa Noheli, iya kabiri ikitwa ‘MIG 35’ iyobowe na Tuyizere Aimable, iya gatatu ni iyobowe na Mfitumukiza Benjamin, iya kane ikitwa Boeing iyobowe na Remy. Hari kandi iyitwa Apache na Drone.

Uwayibayemo ati “Kompanyi ya mbere ifite abasirikare 100, iya kabiri ni 80, iya gatatu ni 70 iya kane na yo ifite nk’abasirikare 80 iya gatanu ifite nka 50 kuko niyo nto irimo. Kompanyi irinda aboyobozi aho bahungira hose ikajyana nabo ni iyitwa Boeing ya Remy.”

Arakomeza ati “Izindi ziba ziri ku ruhande nk’iya Noheli ni iy’intambara, ni na yo ijya kurwana. Hagakurikiraho iya ‘MIG 35’ na yo ijya kurwana. Ubwo Apache na Drone, ni zo kompanyi ziba zifungiye ba komanda.”

Uretse CRAP, aba bavuye muri FDLR bagaragaza ko hari izindi kompanyi zihari zirimo izwi nka Jericho, Sinai, abazigize bose bakaba bari kubungabunga mu mashyamba.

Hari bamwe muri aba barwanyi ba FDLR/CRAP, mu myaka bamaze banakoranye n’abayobozi bakuru b’uyu mutwe, barimo n’uwari Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe z’Umutwe wa FDLR, Colonel Ruhinda Gaby ubusanzwe witwa Protogène Ruvugayimikore.

Ruhinda yiciwe mu mirwano yabaye hagati y’Ingabo za Congo na M23 mu Ukuboza 2023. Manirahari wabanye na we yagaragaje ko arangije imyitozo ya gisirikare bamugize umufasha wa Ruhinda

Ati “Icyo namufashaga kwari ukumumesera no kumuhekera ibikapu agiye mu ngendo no guteka. Ruhinda twamaranye imyaka itandatu. Twatandukanye akimara gupfa. Nahise njya muri kompanyi yitwa MIG 35 (imwe muri kompanyi za CRAP).”

Manirahari agaragaza ko bamenye ko Ruhinda yapfuye, bagiye kubika amasasu, bageze mu kigo bumva amabombe araturitse, mukanya nk’ako guhumbya babona imodoka ihise igera mu kigo barimo.

Ati “Abo bantu bahise batwegeza hirya batwaka na za telefoni, tubona imodoka ivuye mu kigo iri kwiruka ihita igenda. Hashize amasaha atanu baratubwira ngo ni Ruhinda bateze za grenade. Akimara gupfa ubuzima bwarahindutse, bashyiraho undi (wo kumusimbura) nanjye bahita bankura aho nabaga mpita njya ahandi. Uwamusimbuye yitwa Guillaume.”

Aba basore bavuga ko gutahuka kwabo kwagizwemo uruhare n’amakuru bagiye bumva kuri radiyo, bakumva bagenzi babo batashye mbere bababwira ko mu Rwanda ari amahoro.

Nk’uwitwa Turatsinze Eric, agaragaza ko gutoroka bagenzi be byari bikomeye, kuko “narinzi ko nibamenya ko ndi muri izo gahunda ndapfa.”

Ati “Icyakora nkimara kugera i Goma byaranyoroheye kuko M23 yari yamaze gufata Goma, kuko narinzi ko n’iyo bamfata ndavuga ko njye nitanze. Nkigera i Goma nari mfite umuntu twavuganye uranshyikiriza ubuyobozi bw’u Rwanda. Nahasanze abapolisi banyakira neza. Nkimara kurenga umupaka wa Congo ngeze mu Rwanda nta bindi bibazo nagize.”

Bose bagaragaza ko ibyo babwirwaga ko nibagera mu Rwanda bazicwa n’ibindi byo kubangisha u Rwanda, bamaze kubona ko ari ibinyoma, bagasaba bagenzi babo gutaha kuko ari ugukorera abo bayobozi babo nyamara ntacyo bazunguka.

Manirahari ati “Nibatahe mu Rwanda ni amahoro. Nanjye naratinyaga ariko naratinyutse, nagezeyo nta kibazo ngize. Twirukanse igihe kinini ariko ntacyo twagezeho. Bashaka batahuka."

Ubuhamya bw’imikoranire ya FDLR na SADC buje mu gihe igitutu gikomeje kuba cyinshi ku Ngabo z’uyu muryango ziri ku rugamba muri Congo, aho by’umwihariko iza Afurika y’Epfo zasabwe kuva muri Congo.

Ni nyuma y’aho bigaragaye ko ubutumwa zagiyemo bushobora kuba buhishe inyungu bwite z’abantu bamwe na bamwe by’umwihariko Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Perezida wa Malawi aherutse gutangaza ko agiye gukura ingabo z’igihugu cye muri Congo.

Reba ubuhamya bw’abahoze muri FDLR/CRAP

Uri imbere y'abandi yitwa Bizimana Jean Paul. Yahoze muri Wazalendo. Yagaragaje ko bo, FDLR, Ingabo za SADC, iz'Abarundi, FARDC n'indi mitwe bose barwanyaga M23
Uri imbere y'abandi yitwa Manirahari Sebuyange, yari mu mutwe wa FDLR/CRAP
Uri imbere ni Turatsinze Eric. Na we yahoze mu mutwe w'abakomando wa FDLR/CRAP
Abarwanyi batorotse FDLR bakishyikiriza u Rwanda bagaragaje ko ingabo za SADC ari zo zabahaga amasasu n'ibyo kurya
Abarwanyi batorotse FDLR bakishyikiriza u Rwanda bagaragaje ko babwirwaga ko bazatera u Rwanda bakanatozwa kwica Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .