00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahishuye ko Congo na FDLR byari bifite umugambi wo kurutera

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Iradukunda Serge
Kuya 2 February 2025 saa 09:39
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, Iza SADC n’Abacanshuro b’Abanyaburayi ryari rifite gahunda yo kurutera.

Ni amakuru rushingira ku nyandiko n’izindi gihamya zatahuwe nyuma y’uko Umujyi wa Goma ufashwe na M23, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 2 Gashyantare 2025.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, u Rwanda rwagaragaje ko kuba Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri muri RDC zivuga ko zatumiwe na Guverinoma ya RDC, nta shingiro bifite kuko ziri kurwanya abaturage b’icyo gihugu ndetse no gushoza intambara ku Rwanda.

Rivuga ko “Amakuru aheruka yavuye i Goma yamaze gutahurwa n’ibimenyetso bifatika byerekena imyiteguro yo kugaba ibitero yateguriwe hamwe n’ingabo z’amahanga ziri kurwanira mu Burasirazuba bwa RDC, zirimo FDLR, bigaragaza ko intego y’imirwano atari ugutsinda gusa M23 ahubwo yari ugutera u Rwanda.”

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko hakenewe igisubizo cya politiki mu gukemura ayo makimbirane akomeje, runashyigikira gahunda y’inama izahuza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC n’uwa SADC.

U Rwanda kandi rwamaganye ibirego byashinjwe Ingabo zarwo mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango wa SADC yateranye ku wa 31 Mutarama 2025.

Muri iryo tangazo, SADC yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’Umutwe wa M23 uri kurwanya ubutegetsi bwa RDC kubera akarengane no kutitabwaho bikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu by’umwihariko abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.

U Rwanda rwagaragaje ko RDF irinda ubusugire bw’Igihugu n’imipaka y’u Rwanda ibitero bishobora kurugabwaho hagamijwe kurinda abasivili, bityo ko zidashobora kugaba ibitero ku basivili b’ikindi gihugu.

Ingabo z’Umuryango wa SADC ziri mu butumwa bwiswe SAMIDRC, zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza 2023 zisimbuye iz’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zari zifite ubutumwa bwo guhosha imirwano hagati y’ingabo za Leta FARDC na M23 no kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Zari zifite igihe cy’umwaka ariko mu mpera za 2024, zongerewe igihe ngo zikomeze gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kurwanya Umutwe wa M23 no kugera ku mugambi we wo gutera u Rwanda.

U Rwanda rwongeye gushimangira ko Guverinoma ya RDC yakunze kugaragaza ko icyo gihugu kigomba gutera u Rwanda ndetse kikanakuraho ubuyobozi bwarwo nk’uko byakunze gutangazwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Rwakomeje rugaragaza ko Ingabo za SADC n’indi mitwe bitakabaye biri muri RDC kuko bigira uruhare mu bibazo by’amakimbirane aho kubikemura.

Ati “Biragaragara ko SAMIDRC hamwe n’Ihuriro ry’ingabo bafatanya zirimo iz’u Burundi, FDLR n’abacanshuro b’Abanyaburayi ari izingiro ku bibazo by’amakimbirane, ntabwo bakabaye bari hariya kuko bari kongera ibibazo mu byari bisanzwe bihari.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko u Rwanda rufite amakuru y’uko isaha n’isaha rushobora guterwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ko ari yo mpamvu rwakajije ubwirinzi ku mipaka yarwo iruhuza n’iki gihugu.

Ati “Twakiriye amakuru y’uko isaha n’isaha RDC yatera u Rwanda. Niyo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi ndetse zizahoraho kugeza igihe bigaragaye ko icyo kibazo n’izo mbogamizi zavuyeho. Turinda imipaka yacu kugira ngo turwanye ubushotoranyi bw’iryo huriro ry’ingabo za RDC.”

Aya makuru ya Leta y’u Rwanda ajya gusa neza n’ayatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa, wavuze ko intwaro babonye ubwo bafataga Goma zigaragaza ko hari undi mugambi wari uhari urenze kurwanya M23.

Izi ni zimwe mu ntwaro za FARDC zafatiwe mu Mujyi wa Goma
Izi mbunda ziremereye ziri mu zakoreshejwe FARDC irasa i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .