00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abagore bo muri FPR-Inkotanyi bahuriye mu biganiro biteza imbere imiryango yabo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 February 2025 saa 10:21
Yasuwe :

Abagore batuye mu Bubiligi bo mu Muryango FPR-Inkotanyi bahuriye mu mwiherero, baganira ku ngingo zitandukanye zijyanye no kubaka umuryango uhamye, ibyo bakora mu gukomeza iterambere ryiza ry’u Rwanda.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abagore barenga 100 wari ufite insanganyamatsiko igaruka ku burere mboneragihugu nk’isoko yimakaza indangagaciro ziboneye mu muryango.

Umwiherero wabaye ku wa 15-16 Gashyantare 2025, ubera hafi y’Umujyi wa Mons mu Karere ka Wallonne, utangizwa n’ikiganiro cy’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Amb Gasamagera Wellars.

Amb Gasamagera mu ijambo rye yasabye abitabiriye uyu mwiherero gukomeza gukaza umurego wo guha abana uburere bukwiye no gukomeza kubaba hafi cyane kugira ngo badatandukira bakaba bajya mu bibangiza.

Ati “Ndabizeye, tuzabibashimira, kandi ni n’inshingano zanyu. Ni akazi gakomeye ariko dukwiye kumva uburemere bw’izi nshingano n’icyo zivuze mu mibereho yacu nk’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n’u Rwanda muri rusange.”

Mu kiganiro yatanze, Umuyobozi mu Bunyabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, ushinzwe ibijyanye na dipolomasi n’ubukangurambaga bwa Diaspora, Kanangire Christian, yavuze ko ababyeyi bakwiriye kutarebera imico mibi ikorwa na bamwe mu rubyiruko.

Ati “Imvugo ya “nta gihe kitagira ab’ubu” ntigomba gutuma turebera imico itari myiza ikorwa na bamwe mu rubyiriko. Uburere mboneragihugu ni ingirakamaro mu ngamba zo kwirinda ko bikomeza.”

Yavuze ko nubwo igihugu gishyira imbaraga nyinshi mu kugorora urubyiruko binyuze mu bigo ngororamuco, ko imiryango isabwa kugira uruhare runini mu gutanga uburere bwiza, hirindwa ko amazi yarenga inkombe.

Assumpta Kayiranga ukora ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, imibanire, imiyoborere n’ihungabana mu muryango yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko, igaruka ku guhugurwa mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire n’imiyoborere y’ihungabana mu muryango.

Gilles Bazambanza uyobora ikigo kizwi nka “Kunoza” gihinga ikawa kikanayigeza ku isoko, akaba na rwiyemezamirimo ukorera mu Rwanda no mu Bubiligi, yatanze ikiganiro cyiswe “Ubumenyi mu ishoramari rikwiye: Impamvu n’uburyo bwo gushora imari yanjye mu Rwanda »

Mu guhanahana amakuru y’ukuri hatanzwe ikiganiro ku bibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gitangwa na Jack Abby Habimana uyobora Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi.

Muri uyu mwiherero haganiriwe ku bijyanye n’imibereho y’umugore w’Umunyarwanda utuye mu Bubiligi n’ibibazo ahura na byo, hagamijwe gushaka ibisubizo no kumenyana hagati yabo nk’abagore bari mu Muryango FPR-Inkotanyi. Bikorwa buri gihe iyo umwiherero nk’uyu wateguwe.

Abagore batuye mu Bubiligi bo mu Muryango FPR-Inkotanyi bahuriye mu mwiherero, baganira ku ngingo zitandukanye
Goretti Uwamariya, uyobora Abagore b’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi, bateguye uyu Mwiherero
Uyu mwiherero witabiriwe n’abagore 80
Assumpta Kayiranga ukora ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, imibanire, imiyoborere n’ihungabana mu muryango yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko, igaruka ku guhugurwa muby’ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire
Umwiherero wabaye ku wa 15-16 Gashyantare 2025, ubera hafi y’Umujyi wa Mons mu Karere ka Wallonne
Wabaye umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye no kuvuga ubuhamya bw’ibyo babonye ubwo basuraga u Rwanda
Jack Abby Habimana uyobora Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi, avuga ijambo
Mu kiganiro yatanze Umuyobozi mu Bunyabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, ushinzwe ibijyanye na dipolomasi n’ubukangurambaga bwa Diaspora, Kanangire Christian, yavuze ko ababyeyi bakwiriye kutarebera imico mibi ikorwa na bamwe mu rubyiruko.
Gilles Bazambanza uyobora ikigo "Kunoza", mu kiganiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .