00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shyogwe: Bamwe ntibarumva gahunda yo guhuza ubutaka

Yanditswe na

Umuhoza Eugenie

Kuya 21 February 2013 saa 01:40
Yasuwe :

Muri gahunda yo guhuza ubutaka bamwe mu baturage batuye Akarere ka Muhanga barinubira iyo gahunda kubera kudasobanukirwa neza umusaruro wayo, akaba ari muri urwo rwego mu murenge wa Shyogwe bagihinga imyaka itarateganyije mu gihembwe cy’ihinga B.
Mu kiganiro na IGIHE umwe mu baturage batuye muri uwo murenge avuga ko we gahunda Leta y’ u Rwanda yashyizeho yo guhuza ubutaka ngo kugeza ubu atarumva akamaro kayo kubera ngo basabwa guhinga igihingwa kimwe, kuri we akaba acyumva ko agomba (…)

Muri gahunda yo guhuza ubutaka bamwe mu baturage batuye Akarere ka Muhanga barinubira iyo gahunda kubera kudasobanukirwa neza umusaruro wayo, akaba ari muri urwo rwego mu murenge wa Shyogwe bagihinga imyaka itarateganyije mu gihembwe cy’ihinga B.

Mu kiganiro na IGIHE umwe mu baturage batuye muri uwo murenge avuga ko we gahunda Leta y’ u Rwanda yashyizeho yo guhuza ubutaka ngo kugeza ubu atarumva akamaro kayo kubera ngo basabwa guhinga igihingwa kimwe, kuri we akaba acyumva ko agomba guhinga imbuto zitandukanye mu butaka kugira ngo yeze mu gihe gito byinshi ashaka kandi binatandukanye.

Akomeza avuga ko kandi usanga n’ababikora ahagana mu gishanga cya Rugeramigozi, babyinubira kubera kudahabwa ibisobanuro bihagije n’abashinzwe iyamamazabuhinzi (Agronome) muri iyo gahunda yo guhuza ubutaka, ahubwo usanga akenshi birukankana abaturage mu murima aho kubasobanurira neza iyo gahunda.

Uwamahoro Chantal Agoronome w’Umurenge wa Shyogwe mu kiganiro kuri telefoni yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko iyo gahunda abizi neza ko ikurikizwa neza, ngo ubu hose hakaba hahinze ibigori mu mwanya w’amasaka.

N’ubwo politiki ya Leta ari uko abaturage bahinga igihingwa kimwe bakurikije ubutaka n’akarere, abaturage bamwe bacyashishikajwe no kuvanga imyaka myinshi mu murima, bigaragaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu kumvikanisha ibyiza byo guhuza ubutaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages