Uyu mukino wabereye i Lisbone muri Portugal ku wa 24 Gicurasi 2025, warangiye iyi kipe yo mu Bwongereza itsinze FC Barcelone y’abagore igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 74 gitsinzwe na Stina Blackstenius.
Nyuma y’uyu mukino Perezida Kagame abinyujije kuri konti ye X yashimiye iyi kipe avuga ko yari ikwiye gutwara igikompe.
Ati “Kuri Arsenal, kwegukana igikompe cya Uefa Women Champions League 2025, mwakoze. Murabikwiye.”
Arsenal WFC eyegukanye iki gikombe ku nshuro ya kabiri kuko yagitwaye bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2006/2007 iba ikipe ya mbere y’abagore yo mu Bwongerezeza icyegukanye



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!