00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yabwiye abamusaba kuyobora indi manda ko baba bategereje

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 February 2013 saa 06:03
Yasuwe :

Nubwo hari abakomeje kumubaza niba ashobora kuziyamamariza kuyobora indi manda bikagera n’aho bamwe mu baturage babimusaba ku mugaragaro yabasuye, Perezida Paul Kagame mu ruzinduko yashoje kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2013 mu Ntara y’Amajyepfo yasabye ababimubwira ko bategereza igihe cyabyo kikagera bakazaba ari bwo babivuga ntibibicire gahunda barimo zo kwiteza imbere no gukorera igihugu.
Ubwo kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame yaganiraga n’abatuye Akarere ka Nyamagabe, (…)

Nubwo hari abakomeje kumubaza niba ashobora kuziyamamariza kuyobora indi manda bikagera n’aho bamwe mu baturage babimusaba ku mugaragaro yabasuye, Perezida Paul Kagame mu ruzinduko yashoje kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2013 mu Ntara y’Amajyepfo yasabye ababimubwira ko bategereza igihe cyabyo kikagera bakazaba ari bwo babivuga ntibibicire gahunda barimo zo kwiteza imbere no gukorera igihugu.

Ubwo kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame yaganiraga n’abatuye Akarere ka Nyamagabe, umuturage umwe yamugaragarije ko Abanyarwanda bakimubonamo ubushobozi bwo gukomeza guteza igihugu imbere amusaba ko yakwemera kuyobora manda yindi byaba ngombwa n’Itegekonshinga rigahinduka.

Umwe mu batuye Nyamagabe yasabye Perezida Kagame ko yakongera akemera kwiyamamaza

Uyu munsi ubwo yari mu Karere ka Nyaruguru na bwo babiri mu batuye aka karere bamugaragarije iki cyizere, ariko abasubiza ko bakwiye gutegereza ntibabiteho umwanya bakibanda ku bikorwa bibateza imbere by’ubuhinzi n’ubworozi.

Umturage w'i Nyaruguru nawe wasabye ko Perezida Kagame yakwiyamamariza manda ya gatatu, abaturage bagasabwa ko baba bategereje

Perezida Kagame yabasabye gukomeza imirimo yabo ya buri munsi ibyo bakaba babiretse, bakazabivuga igihe cyabyo cyageze.

Perezida Kagame ageze i Nyaruguru asuhuza abaturage
Perezida Kagame i Nyaruguru yakiriwe n'imbaga y'abaturage
Abaturage b'i Nyaruguru bishimira umukuru w'igihugu wabasuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages