Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Turikiya ku wa 22 Mutarama 2025, mu ruzinduko rw’akazi.
Kuri uyu wa 23 Mutarama, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, basuye kandi bashyira indabo ku mva ya Mustafa Kemal Atatürk wayoboye icyo gihugu kuva mu 1923 kugeza igihe yapfiriye mu 1938.
Mustafa Kemal Atatürk wamamaye ku izina rya Mustafa Kemal Pasha kugeza mu 1921, ni we musirikare wari ufite ipeti ryo hejuru mu banyapolitike n’abasirikare bayoboye impinduramatwara yagejeje ku ihangwa n’ubwigenge bya Turikiya nk’igihugu kikiriho n’ubu.
Anitkabir ni inyubako y’amateka ishyinguyemo Mustafa Kemal Atatürk yubatswe mu 1944, yuzura mu 1953. Iherereye mu Karere ka Çankaya mu Murwa Mukuru wa Turikiya, Ankara.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame na Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya bagirana ibiganiro.
Abakuru b’ibihugu bombi baragirana ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kuganira mu muhezo, ndetse byitezwe ko baza guhurira mu musangiro.
Umubano w’u Rwanda na Turikiya wateye imbere byihuse kuva ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Ankara mu 2013. Mu mwaka wakurikiyeho, iki gihugu na cyo cyafunguye Ambasade i Kigali.
Mu rwego rwo gushimangira uyu mubano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yasuye u Rwanda muri Gicurasi 2016, hasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye hagati ya Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, mu burezi no korohereza abinjira muri ibi bihugu.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Turikiya zifitanye amasezerano y’ubufatanye 18, arimo ayo guteza imbere umuco, ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Amwe muri aya masezerano yashyizweho umukono muri Mutarama 2023, ubwo Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!