Ni inkuru yamenyekanye ku wa 24 Gashyantare 2025. Byabereye mu Mudugudu wa Bigega, Akagari ka Gahondo, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko ahagana Saa Munani n’Igice z’amanywa, uyu musore yagiye kwiba mu rugo rw’umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80, maze atangiye kwica idirishya, hanyura undi umugore wahise abona ibyo Harerimana yarimo gukora, ahita atabaza, ibyatumye uyu mujura ahunga. Mu kwiruka kwe, yaguye mu cyobo bimuviramo urupfu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko “ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!