00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kopa Telecom yiyemeje gukomeza gufasha u Rwanda kugeza internet kuri benshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2026 saa 01:59
Yasuwe :

U Rwanda rukomeje gutera imbere mu bijyanye na internet yihuta aho ubu ari igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.

Mu 2025 mu Rwanda hatangijwe internet ya 5G ndetse mu mpera za Nyakanga 2026, hatangizwa gahunda yo guhagarika ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefone igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku ikoranabuhanga rigezweho rizatanga internet yihuta, ihamye kandi igere ku Banyarwanda benshi.

Kopa Telecom ni ki mwe mu bigo biri gufasha u Rwanda mu gutera iyi ntambwe iruganisha ku iterambere no kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ni ikigo gitanga serivisi za internet cyakomotse ku ihuzwa rya Popconn na Truconnect, ibigo bibiri byari bisanzwe bitanga serivisi za internet mu Rwanda.

Ibyo bigo byombi byari bizwi cyane mu gutanga internet yihariye (Dedicated Fiber Internet) ku bigo, ibiro n’imiryango ikenera internet yizewe kandi ifite umuvuduko uhoraho.

Umuyobozi Mukuru wa Kopa Telecom, Umurutasate Chamilla yabwiye IGIHE, ko bibanda cyane ku gutanga internet yihariye (Dedicated Fiber Optic Internet) ku bigo, ibiro, amashuri, amahoteli, ibigo by’imari n’indi miryango ikenera internet yihuta, ihoraho kandi yizewe.

Ati “Isoko rya internet mu Rwanda riragenda ryaguka kandi ririmo ibigo bitanga iyo service byinshi. Icyakora, Kopa Telecom yihariye mu gutanga internet yizewe ku bakiliya bakeneye umuvuduko uhoraho ndetse n’ubufasha bwihariye.”

Umurutasate Chamilla yavuze ko abakiliya babo bahabwa ubufasha bwa tekiniki bwihuse kandi bukorwa n’abakozi babihuguriwe, ndetse ko internet batanga yubatswe ku buryo idacika biturutse ku miyoboro y’inyongera (backup connectivity) ishobora guhita yifashishwa igihe habaye ikibazo.

Iki kigo kandi gifite ubufatanye n’abafatanyabikorwa barimo KTRN, butuma babasha babasha kugera ku bakiliya bose hirya no hino.

Umurutasate Chamilla ati “Abakiliya bakomeje kutugaragariza icyizere kubera ubwiza bwa serivisi, ubufasha bahabwa ndetse n’imikoranire myiza hagati yabo na Kopa Telecom.”

Kopa Telecom ifite abakiliya bo mu nzego zitandukanye zirimo amashuri makuru, amahoteli, ibigo by’imari, imiryango mpuzamahanga, ibigo bya Leta n’iby’abikorera.

Serivisi zayo zibasha kugera hafi mu gihugu hose, ku kigero cya 99,8%, harimo n’ibice bya kure ndetse n’ibyegereye imipaka y’u Rwanda.

Ibiciro bya Kopa Telecom bitegurwa hashingiwe ku byo umukiliya akeneye, kandi bihura n’ubwiza bwa serivisi iki kigo gitanga.

Kopa Telecom ifite internet packs zitandukanye, zirimo izagenewe ibigo binini bikenera internet y’umuvuduko mwinshi, ibigo biciriritse ndetse n’abandi bakenera internet yizewe ku giciro kiboroheye.

Umurutasate Chamilla yavuze ko “Intego ya Kopa Telecom ni ugukomeza kwagura ibikorwa byayo no kugeza internet yizewe ku bakiliya benshi kurushaho mu gihugu hose. Turifuza gukomeza gufasha abakiliya hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, kongera ubushobozi bw’imiyoboro no gukomeza gutanga serivisi zinoze zituma abakiliya bacu bakora ibikorwa byabo badafite impungenge z’ihungabana rya internet.”

Kopa Telecom iri gufasha u Rwanda kugeza internet igezweho kuri benshi
Umuyobozi Mukuru wa Kopa Telecom, Umurutasate Chamilla, yavuze ko abakiliya babo bahabwa ubufasha bwa tekiniki bwihuse kandi bukorwa n’abakozi babihuguriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages