00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imitungo ya Bella Flowers Ltd ishobora kugurwa

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 19 September 2024 saa 11:30
Yasuwe :

Ikigo gihinga indabo z’amaroza kikanazigurisha, Bella Flowers, kiri mu biganiro biganisha ku kugurwa kw’imigabane yayo n’ikigo Blue Nile Global Holding Ltd.

Bella Flowers igaragaza ko icyo gikorwa kizabafasha kwagura amasoko no gukomeza kwimakaza imirimo ishingiye ku dushya no gukurura abashoramari.

Iti “Ibi bigaragaza uburyo Bella Flowers ihora irajwe ishinga no gutanga serivisi zinoze, no gutanga umusaruro udashindikanywaho.”

Iki kigo gikora ubucuruzi bw’indabo kandi cyamaze impungenge abo kigomba kwishyura mu buryo butandukanye ko bizakorwa mu buryo bwubahirije amategeko ndetse bunoze.

Bell Flowers Ltd kandi yatangaje ko uburyo bushya bw’imikorere yinjiyemo buzatuma imikoranire yayo n’abafatanyabikorwa irushaho kunozwa no kugira imbaraga.

Bella Flowers ifite imirima y’indabo zitandukanye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ikorera ubuhinzi bw’indabo ku buso burenga hegitari 60, igahinga amoko 16 y’indabo z’amaroza mu mabara icumi.

Ni indabo zikunzwe cyane ku masoko y’i Burayi na Aziya no mu bihugu bya Afurika.

Imibare yo mu 2020 yerekana ko Bella Flowers yoherezaga mu mahanga hagati ya toni 20 na 30, ndetse yinjije arenga miliyari 10 Frw mu myaka ine yari imaze itangiye. Icyo gihe, Leta yari imaze kuyishoramo arenga miliyari 13 Frw kuva mu 2016.

Bella Flowers Ltd itanga akazi ku biganjemo ab’i Rwamagana na cyane ko ari na ho ikorera kuko mu bayikorera, abagera ku 1000 ni ho bakomoka.

Aha Bella Flowers yagembaga umunyabigwi mu marushanwa yo gusiganwa ku magare, Chris Froome
Bella Flowers ni umufatanyabikorwa ukomeye muri Tour du Rwanda
Aha abakozi ba Bella Flowers bifotozanyaga n'umukinnyi icyo kigo cyari cyahembye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .