00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigenda bite ngo inkumi y’i Kigali yisange mu buriri bw’umuherwe i Dubai?

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 April 2025 saa 02:55
Yasuwe :

Mu masaha icumi ‘sister’ aba ageze i Doha, amadolari ushaka kumupanga akayamuha! Aya ni amagambo ya Bulldog ari mu ndirimbo yise ‘Puta’ aho aba agaragaza imikorere ya bamwe mu bakobwa bajya gushakira agatubutse mu bihugu byo hanze binyuze mu bagabo.

Kuba hari bamwe mu bakobwa b’Abanyarwanda baguye isoko ryo kwicuruza, bisanzwe bimenyerewe nk’uburaya ariko bukorwa mu buryo buvuguruye, si inkuru nshya.

Ibi wabyumvise kenshi mu matwi yawe ko iri soko ryatangiriye muri Uganda ubu ryamaze kuba mpuzamigabane, twavuga ko icyicaro gikuru kiri i Dubai, umujyi w’ibyishimo n’abashaka kurya ku yabo.

Nubwo iri soko rimaze kwaguka ku bakobwa bo muri Afurika, ushobora kwibaza uburyo umukobwa wo mu Rwagasabo yisanga mu buriri bw’umuherwe i Dubai n’ahandi.

Kenshi tubona bamwe mu bakobwa b’ikimero bari kurya ubuzima buhenze i Dubai, baryamye ku mucanga wa ‘Palm Jumeirah’, basuye ubutayu bitandukanye nka Al Awir, Liwa, Jebel Maleihah n’ahandi, bari kunywa ‘champagne’ zihenze nka Veeve, Moete n’izindi nzoga zihenze z’abarenze uruhombero.

Iyo uganiriye n’aba bakobwa, akenshi bakubwira ko bari i Dubai cyangwa mu bindi bihugu mu rugendo rw’akazi, ariko mu by’ukuri usanga benshi bavuga ko bacuruza ariko amaduka bavuga usanga ari bimwe mu Giswahili bita ‘Maonyesho’.

Muze kunyumva neza nubwo bavuga ngo ‘Umukobwa aba umwe agatukisha bose’ ariko abajya i Dubai bose, ntibaba bagiye mu bijyanye no kwicuruza kuko hari n’abajyayo mu biruhuko cyangwa mu bijyanye n’akazi.

Inzira zigera i Dubai ziragutse

Imyaka ibaye myinshi inkuru za zimwe mu nkumi zijya kwicuruza i Dubai n’ahandi zivugwa hirya no hino, ariko benshi ntibazi inzira ibagazeyo bityo hari n’abayigwamo batazi ibyo barimo.

Izingiro ry’inzira itabera benshi mahire izingiye ku bazwi nk’abakomisiyoneri. Aba ni bo bahiriwe muri ubu bucuruzi bw’umwijima bugiye kurimbura urubyiruko rw’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Aba bakomisiyoneri benshi ni abantu baturuka mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya, Uganda, u Burundi n’Abanyarwanda badasigaye. Aba bantu harimo ababa i Dubai ariko bafite abantu bakorana bya hafi bari muri ibi bihugu.

Abakomisiyoneri bakora mu buryo butandukanye burimo gukorana by’ako kanya n’umugabo ushaka umukobwa. Uyu mukomisiyoneri aba afite abakobwa baziranye, yarabakundishije ibibera i Dubai ku buryo baba bumva ari inzozi zigomba kuba impamo.

Uwo yamaze gufatisha amusaba amafoto, noneho yaba abonye umukiliya akamwereka abakobwa batandukanye aziranye na bo, undi agahitamo uwo ashaka.

Iyo amaze kumuhitamo bumvikana ibiciro ariko aba azi n’ibyo wa mukobwa yakwemera. Usanga igiciro gihera kuri 1.000.000Frw kuzamura bitewe n’agatubutse umukire afite ndetse n’imyaka wa mukobwa amaze mu gakino n’uko yihagazeho.

Igiciro gishyirwaho hagendewe ku bintu bitandukanye birimo itike y’indege, hoteli, gutembera n’ibindi, ubwo gishobora kuzamuka cyangwa cyikamanuka.

Iyo bamaze kumvikana, komisiyoneri yamaze kubahuza, hari amafaranga umukobwa amuha aba ari hagati ya 20-30% y’ayo yishyuwe ndetse na wa mugabo agira ishimwe amuha. Iyo witegereje usanga komisiyoneri ari we ubyungukiramo.

Ubu buryo kenshi bukoreshwa n’abataramenyera akazi ariko umukobwa wamaze gufungura ijisho uzi inguni zose za Dubai, ntawe uba ukirya ku ifaranga rye kuko azi neza uko yibonera abakiliya.

Aba ni bo bakorana n’amahoteli akomeye yo muri Dubai, akajyayo agafata icyumba akaba ayibamo ariko abiziranyeho na ba nyirayo, haba hari umugabo ushaka inkumi yo kwishimishanya na yo bakamubwira na we akagira amafaranga agenera uwamurangiye.

Hari n’abakobwa biyemeje, bagiye gutura muri uyu mujyi, bagakoresha imbuga zo guteretaniraho nka ‘Tinder’ n’izindi, bakabasha guhura n’abagabo batandukanye.

Abagabo bafite agatubutse bo mu Rwanda bamaze gusobanukirwa no kurya ubuzima, hari abajyana aba bakobwa kuko usanga benshi bazwi ku mbuga nkoranyambaga.

Umugabo w’i Kigali ufiteyo urugendo rw’akazi cyangwa izindi gahunda ategera umukobwa bagahurirayo, bagatemberana ndetse akamugenera amafaranga.

Hari abazinutswe, gusa baruma bahuha

Urebesheje amaso ku bibera muri Dubai ndetse n’ubuzima bamwe mu bakobwa bajyayo muri ubu buryo babayemo, burashimishije rwose kandi buri wese yabwifuza.

Gusa inyuma y’amarido usanga benshi bahishe byinshi birimo ubunyamaswa bakorerwa n’aba bagabo basangayo. Akenshi abakiliya babo biganjemo abo mu Burengerazuba bwa Afurika, Abanyaburayi, Amerika n’ahandi baba baje mu biruhuko muri uyu mujyi.

Isimbi ni izina ryahinduwe ry’umwe mu bakobwa bo mu Rwanda basanzwe bajya i Dubai guhura n’abagabo batandukanye. Yabwiye IGIHE ko yagiyeyo binyuze mu nshuti bari baziranye yamuhuje n’umukomisiyoneri.

Ati “Twiga muri kaminuza hari abana twiganaga bahoraga bagiye hanze y’igihugu, twaje kuganira bambwira gahunda uko ziba zihagaze bampuza n’umugore wo muri Kenya ansaba amafoto, haciye nk’amezi abiri aza kumpuza n’umugabo tujya guhura.”

Yakomeje ati “Ibi byabaye mu 2019 ariko ubu kubera ko maze kujyayo kenshi sinaba ngikenera umuntu ahubwo nzi kwishakishiriza, kuko n’umugabo mwahuye hari igihe akurangira abandi n’ubundi buryo bidasabye undi muntu.”

Isimbi akomeza avuga ko iyo utaragerayo uba ubeshywa byinshi kuko nta kuri guhagije uhabwa, bituma benshi babigwamo batazi ibibategereje.

Ati “Iyo bari kukubwira ukuntu bigenda uba wumva ari nk’umukunzi bari kugushakira muzakomezanya, ariko ugerayo ukabona itandukaniro hari ubwo uhura n’umugabo w’umwana mwiza ariko hari n’ubwo uhura n’ukumaramo ya mafaranga ye akaba yazana abandi bose mukaryamana cyangwa ibindi bibi cyane, ni byinshi biberayo, ni ukugenda wiyemeje.”

Iyo uganiriye na benshi mu bakobwa bakora ibi bikorwa byo kwicuruza mu mahanga bakubwira ko bahuriramo n’ibikomeye, ariko nta n’umwe uba ushaka kubivamo. Ni iki gihishe mu ifaranga ry’abagabo?

Abakobwa b'i Kigali bamaze kwagura inzira zibageza i Dubai
Hari abakobwa bajya kuba mu mahoteli y'i Dubai bakahashakira abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .