00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Uruzinduko rwa mbere rwa Marco Rubio ruzabera muri Panama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 January 2025 saa 01:48
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, azakorera uruzinduko rwa mbere hanze y’igihugu asura Panama, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko Amerika ishobora kwisubiza ubunigo bwa Panama bwubatswe na Amerika ariko bukaba bugenzurwa na Panama kuva mu 1999.

Trump yashinje Panama gusoresha ubwato bwa Amerika umusoro uhanitse no kubangamira ingendo zabwo zinyura mu bunigo bwa Panama, mu ngendo zibangamirwa hakabamo n’ingendo z’ubwato bw’intambara bwa Amerika.

Ku rundi ruhande, Trump yashinje Panama guha u Bushinwa ubugenzuzi bw’ubu bunigo, agahamya ko bibangamira inyungu za Amerika bityo ko ishobora kubwisubiza.

Iyi ngingo Perezida Trump yayigarutseho mu Ijambo yavuze amaze kurahirira kuyobora Amerika, aho yashimangiye ko Amerika ishobora kwisubiza Panama, ikintu atari avuze ku nshuro ya mbere.

Nyuma y’iryo jambo, Panama yahise isohora itangazo ryamagana ibyatangajwe na Perezida Trump, ivuga ko ifite ubudahangarwa busesuye kuri ubu bunigo.

Ibi ahanini ni byo byasunikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, gukorera urugendo rwa mbere rwo hanze y’igihugu muri Panama.

Rabio kandi azasura Guatemala, El Salvador na Costa Rica. Byitezwe ko uru ruzinduko ruzaba mu mpera za Mutarama n’intangiriro za Gashyantare.

Hari abafashe uru ruzinduko nk’ikimenyetso gikomeye cy’uburemere Amerika iha iki kibazo, ku buryo hari n’abatekereza ko iki gihugu gishobora gukoresha imbaraga za gisirikare mu gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Trump cyo kwigarurira ubunigo bwa Panama.

Ubu binigo bwatangiye kubakwa n’u Bufaransa mu 1881 ariko buhagarika iyo mirimo mu 1890 kubera uburyo iki gikorwa cyari kigoye kandi gihitana abantu benshi.

Mu 1904, Perezida Theodore Roosevelt wayoboraga Amerika yategetse iyubakwa ry’ubu bunigo, bwuzura mu 1914. Mu 1999, ni bwo Panama yatangiye kubugenzura mu buryo bwuzuye kugeza n’ubu.

Marco Rubio agiye gusura Panama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .