Dushimimana yarwajwe n’abe ariko bose baramurambirwa baramutererana, kugeza ubwo akodesheje umurwaza, akamuhemba buri kwezi uko yashobojwe. Akomoka mu Karere ka Kamonyi, ahitwa i Rugobagoba.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugore yavuze ko impanuka y’imodoka yamwangirije umugongo yayikoreye i Musambira mu 2014 ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi, nyuma byanze ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ariko aza kongera kugarurwa i Kabgayi.
Ubwo yari muri CHUK mu 2015, Dushimimana yabwiwe ko uburwayi bwe bw’umugongo bukomeye akeneye kujya kwivuriza mu mahanga, icyakora ubushobozi buke buba intambamyi.
Ati “Umuganga wakoraga muri CHUK icyo gihe yarebye amafoto y’umugongo wanjye yifashisha na scanneur, aravuga ngo ntibambaga kuko byarushaho kuba bibi, anyizeza ko bizagenda byikiza gake gake.”
Dushimimana wakoze impanuka amaze igihe gito ashatse umugabo, nyuma y’imyaka itatu uwo bashakanye yaramurambiwe aramusiga yishakira undi mugore.
Byabaye ngombwa ko asigarana na nyina n’abavandimwe be babiri gusa, ariko uko imyaka ishira na bo bagiye bahindura ubuzima, asigara yitabwaho na nyina umubyara gusa, ariko ukabona ko kubera izabukuru, kumwitaho abifatanyije n’inshingano z’urugo bitoroshye.
Ati “Nitabwaho na mama wenyine, iyo ashobojwe angeraho. Hari n’igihe narwazwaga n’abakora isuku mu bitaro, ndetse rimwe na rimwe nkirwanaho. Byageze aho ndwara ibisebe kubera kuryama igihe kirekire, niyambaza umurwaza nishyura ibihumbi 20Frw ku kwezi, kugira ngo njye mbona umuntu wanyegura. Ibyo byiyongeraho amafaranga y’imiti, ibiryo, n’ibindi nkenera bya buri munsi, ukabona ko bigoye.”
Dushimimana usanzwe ari ntaho nikora, agaragaza ko ibyo bisaba amafaranga byiyongeraho no kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi, aho ubu agerageza kwishyura avansi ya 5000 Frw ya buri kwezi isabwa n’Ibitaro bya Kabgayi bimufite kuri ubu, ibindi akagaragaza ko ari ah’Imana.
Dushimimana aherutse kubona abaganga b’abagiraneza bamukoreye ibizamini, byerekana ko hari imiti yafata ishobora kumukiza ‘paralysé’ yagize, ibyatuma ava mu kagare, ariko cya kibazo cy’ubushobozi buke kigakomeza kuba ibamba.
Ati “Mu kwezi gushize, abo baganga bambwiye ko mbonye iyo miti nkayinywa mu byiciro bitatu nakira. Imiti igura agera ku bihumbi 700 Frw. Nabwiwe ko byankiza paralysé, noneho wenda nkasigara ndeba abavuzi bagorora imitsi. Icyakora cya kibazo cy’ubushobozi gikomeza kungonga.”
Dushimimana, yaboneyeho gusaba abagiraneza bakumva bafite umutima w’urukundo kumuremera ubushobozi kugira ngo abashe gukomeza kwivuza asubirane ubuzima.
Kuri ubu asa n’aho nta cyerekezo cy’ubuzima afite dore ko n’umwana yari yarabyabye mbere yo gukora impanuka, yaje gupfa afite imyaka ibiri gusa.
Ushaka kugira ubufasha ugenera Dushimimana Charlotte, wamuhamagara kuri +250 783 925 335.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!