Ni igikorwa cyateguriwe Abanyarwanda, by’umwihariko abagore, kugira ngo bamenye uko bahagaze, barusheho kwita ku buzima bwabo.
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’Itumanaho muri Access Bank, Kelly Sesonga, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa mu kwezi kwahariwe umugore kugira ngo bishimire iterambere rye ariko banabungabunga ubuzima bwe.
Yagize ati “Intego yacu ni ugufasha Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakiliya bacu kumenya uko bahagaze no kubakangurira kwita ku buzima bwabo.”
Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya indwara za kanseri muri RBC, Hagenimana Marc, yavuze ko kanseri y’ibere ari yo kanseri yiganje mu Rwanda, aho mu 2024, abagore 639 bayisanzwemo.
Hagenimana yavuze ko kanseri ari indwara igoye kuyirinda, ndetse ko itinda kugaragaza ibimenyetso, ari yo mpamvu umuntu akwiye kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha mu gihe abonye impinduka ku ibere.
Yavuze ko iyo kanseri y’ibere imenyekanye hakiri kare ivurwa igakira, ariko iyo umuntu atinze kuyivuza, aba atakibashije kuvurwa ngo akire.
Yavuze ko iki gikorwa bafatanyijemo na Access Bank kiri mu bukangurambaga bugamije gusobanurira Abanyarwanda kanseri ndetse no kubakangurira kwisuzumisha hakiri kare.
Yagize ati “Ni ubufatanye na Access Bank bugamije gushishikariza abantu kugira ubumenyi kuri kanseri y’ibere, tukabasuzuma. Dufite abaganga bari kubasuzuma kugira ngo abo tuyibonamo, tubahe ubuvuzi bukwiye.”
Imibare y’Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, Globocan, igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igatwara ubuzima bw’abarenga 50%.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!