00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

32 bahawe impanyabumenyi y’amasomo ya Compassion International

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 13 November 2012 saa 04:12
Yasuwe :

Abanyeshuri 32 barihiriwe na Compassion muri Kaminuza barangije icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye, bahawe impanyabumenyi z’amasomo yandi bahawe na Compassion.
Umuyobozi mukuru wa Compassion International ku rwego rw’Isi, Dr Wess Staffored, yavuze ko ari intambwe ishimishije igaragara mu muryango nyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko yishimiye aho u Rwanda rugeze, ashimira abanyeshuri umurava bagize mu masomo bahawe.
Ati (…)

Ati ”muri ejo heza ku Rwanda, ubukene ntibuzabagereho, mwigirire icyizere cy’ejo hazaza. Muzagera kuri byinshi, mubabarirane, muganire, mufatanye, mu byo mukora byose mugire urukundo, mukore ibyiza, mugaragaze itandukaniro n’abatagira urukundo ”.

Yabashishikarije gukomeza kuba muri Kiristu kuko ahindura amateka, agafasha umuntu kubaho mu rukundo no kubabarirana.

John R.Nkubana, Umuyobozi wa Compassion International mu Rwanda, yatangaje ko abanyeshuri bahawe impanyabushobozi, bigishijwe na Compassion kumenya kuba abayobozi beza. Bahawe amasomo azabafasha kuba inyangamugayo no kumenya kubana muri sosiyete, bakamenya kwigira ku bandi bitwara neza,nabo bakazabitoza abandi. Avuga ko ari icyizere cyiza ku bayobozi beza b’u Rwanda no ku Isi.

Bikorimana Emmanuel, umunyeshuri warangije, yavuze ko ubumenyi akuye muri Compassion ari ibikorwa byo guca bugufi no gufasha abakene, bityo ko mu gihe azaba ari mu mirimo azakora aharanira kuzamura ikigo, Igihugu n’Isi mu kwicisha bugufi.

Compassion International ifasha abanyeshuri batishoboye bo mu matorero atandukanye n’Idini ya Islam. Bashwa n’abantu batandukanye bo mu bihugu byo ku isi, Umuyobozi wa Compassion International mu Rwanda yifuza ko bikwiye kubera abanyarwanda urugero mu gufashanya mu buzima.

Compassion yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1980. Kuri ubu irihirira abana ibihumbi 65, mu gihugu cyo se mu mashuri abanza n’ayisumbuye irihira 166 muri Kaminuza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages