00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

28,5% by’Abanyarwanda bafite ikibazo cy’ihungabana

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 9 April 2012 saa 09:33
Yasuwe :

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2008 ku bijyanye n’ihahamuka, bwagaragaje ko 28,5% by’Abanyarwanda bafite imyaka guhera kuri 16 kuzamura hejuru bahura n’ikibazo cy’ihungabana kubera agahinda karenze urugero (dépression).
Dr. Naason Munyandamutsa, umuganga w’indwara zo mu mutwe akaba umwarimu muri Kaminuza ndetse n’umushakashatsi, avuga ko ubwo bushakashatsi bwakozwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2008, bugashyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2009; muri rusange bwarebaga ibijyanye n’uburwayi (…)

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2008 ku bijyanye n’ihahamuka, bwagaragaje ko 28,5% by’Abanyarwanda bafite imyaka guhera kuri 16 kuzamura hejuru bahura n’ikibazo cy’ihungabana kubera agahinda karenze urugero (dépression).

Dr. Naason Munyandamutsa, umuganga w’indwara zo mu mutwe akaba umwarimu muri Kaminuza ndetse n’umushakashatsi, avuga ko ubwo bushakashatsi bwakozwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2008, bugashyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2009; muri rusange bwarebaga ibijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe by’umwihariko bukaba bwari bugamije kureba ibijyanye n’ihahamuka ryakunze kugaragara mu gihugu.

Dr. Munyandamutsa avuga ko mu byagaragajwe n’ubushakashatsi harimo ko abafite ibyo bibazo by’ihungabana ari benshi cyane. Ati “Ikigereranyo kiri hejuru cyane ku rwego rw’isi, aho turi kuri 28,5%, tugakurikirwa n’igihugu cya Cossovo (24%) mu kugira umubare mwinshi w’abafite ihungabana”.

Akomeza avuga ko ihahamuka ritagenda ryonyine, ko ahubwo rigira ibiriherekeza birimo cyane cyane agahinda karenze urugero n’ibindi bibazo. Avuga ko rivurwa rigakira gusa bikaba bisaba kurivura kare uwahuye n’iryo hungabana akitabwaho mu buryo butandukanye burimo no kugira umuntu umukurikirana ku buryo buhagije.

Yatanze urugero rw’uko n’izindi ndwara zose bisaba kuzitaho zikavurwa hakiri kare bitararenga inkombe. Avuga ko iyo bitinze ko uwahuye n’ihungabana avurwa hakiri kare, ashobora gukurizamo indwara zo mu mutwe rimwe na rimwe kuzivura bikaba byatwara igihe kirekire cyangwa se akaba yakurizamo no kudakira akarenga umurongo.

Dr. Naason avuga ko hagikenewe ubundi bushakashatsi bwimbitse, bukamurikirwa abayobozi bakuru na sosiyete sivile, kugira ngo harebwe uburyo abatarahura naryo babasha kwitabwaho n’uburyo ryarushaho gukumirwa hakiri kare.

Bimwe mu bimenyetso biranga abahuye n’ihungabana

Nk’uko Dr. Munyandamutsa Naason abivuga, ngo bimwe mu bimenyetso bikunda kuranga abahuye n’ikibazo cy’ihungabana harimo kugira ubwoba bwinshi, kumva hari umuntu ugiye kumwica cyangwa kumugirira nabi mu bundi buryo, kubona amashusho atabonwa n’abandi kandi bari kumwe, guhorana agahinda kenshi karenze urugero, n’ibindi bimenyetso bitandukanye.

Dr. Munyandamutsa avuga ko umurwayi nk’uyu abonye umufasha kumumara ubwoba bw’ibyo aba afite bishobora gukira, kuko ngo akenshi usanga biba atari ngombwa ko umuntu ajyanwa kwa muganga.

Yagize ati "Burya buri muntu wese yaba muganga, niyo mpamvu dusaba abantu gufasha abahura n’ibibazo nk’ibyo babahumuriza”.

Avuga ko ibi byose biterwa n’ingaruka mbi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba asaba Abanyarwanda kurushaho kwita ku bahura n’ikibazo cy’ihungabana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages