Abakirisitu 19 baturutse mu matorero atandukanye akorera mu Mujyi wa Kigali bashyikirijwe impamyabushobozi z’uko bamaze umwaka biga kandi bashyira mu bikorwa ibijyanye n’ubujyanama, isanamitima, gukemura amakimbirane n’ibindi bigishirizwaga i Ndera n’umuryango Gate of Hope Ministries ku bufatanye na International Justice Mission.
Abahawe izi mpamyabushobozi tariki 30 Ugushyingo 2012 barimo abagabo, abagore n’urubyiruko bakaba baraziherewe mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Umwe mu bahawe impamyabumenyi witwa Mukagasana Anne Marie yatanze ubuhamya ko mu gihe amaze yiga yabashije kwimenya ndetse asobanukirwa ko muri iki gihe abantu benshi babana n’ibibazo by’ihungabana, ariko usanga mu muryango bifatwa nk’aho ari ingeso umuntu aba yisanganiwe.
Avuga ko amasomo bahawe azabafasha gukemura bimwe muri ibyo bibazo, kuko ngo hari n’aho batangiye kuyakoresha mu gukemura ibibazo bigaragara mu baturanyi, mu nsengero basengeramo no gufasha abagifite ibikomere byo mu mitima.
Lan Mears wavuze mu izina rya International Justice Mission yateye inkunga iki gikorwa, yasabye abahawe impamyabumenyi kwishimira urwego bagezeho bakesha amasomo meza bahawe ariko na none ababwira ko ari umutwaro wundi bungutse kuko ibyo bize bigomba kugirira akamaro abaturanyi n’abanyarwanda muri rusange.
Baraka Paulette Uwingeneye umwe mu barimu bahuguye aba bantu, yatangarije IGIHE ko ari intambwe ishimishije, kuko ubu bamaze kugira abantu bagera ku ijana bahawe bene aya masomo kuva mu mwaka wa 2008.



















TANGA IGITEKEREZO