00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Day, umunsi umaze kwandika amateka

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 19 September 2012 saa 02:35
Yasuwe :

“Rwanda Day” cyangwa Umunsi w’u Rwanda ugenekereje mu Kinyarwanda, ni umunsi uhuza abanyarwanda baba mu mahanga baturutse imihanda yose, bagahura n’abaturutse mu Rwanda bakagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Kagame Paul bamubaza byinshi mu byo badasobanukiwe mu Rwanda.
Rwanda Day yabaye bwa mbere tariki ya 10 Kamena 2011 ibera mu mujyi wa Chicago muri Leta ya ILLINOIS. Yahuje abanyarwanda bagera ku bihumbi bine. Bari baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi, Canada na Leta (…)

“Rwanda Day” cyangwa Umunsi w’u Rwanda ugenekereje mu Kinyarwanda, ni umunsi uhuza abanyarwanda baba mu mahanga baturutse imihanda yose, bagahura n’abaturutse mu Rwanda bakagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Kagame Paul bamubaza byinshi mu byo badasobanukiwe mu Rwanda.

Rwanda Day yabaye bwa mbere tariki ya 10 Kamena 2011 ibera mu mujyi wa Chicago muri Leta ya ILLINOIS. Yahuje abanyarwanda bagera ku bihumbi bine. Bari baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, harimo n’inshuti z’u Rwanda.

Rwanda Day yabaye ku nshuro ya mbere, humvikanye cyane ijambo Agaciro kuko mu byo bagombaga kwiga, harimo indangagaciro nyarwanda, no mu gusoza uwo munsi Perezida Kagame akaba yaragarutse ku kintu cyitwa kwihesha agaciro.

Insanganyamatsiko yagiraga iti “Agaciro kacu, umurage wacu, ejo hazaza hacu”.

Benshi bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa. Bagaragaje ko bishimira guhura n’Abanyarwanda baba badaherukanye. Hari abagiye bagaragaza gutungurwa n’uko bumvise u Rwanda cyangwa se ko batari bazi ibikorerwa mu Rwanda.

Uyu munsi wahuje abanyarwanda baturutse mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Butaliyani, muri Canada, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Wabahuje n’abaturutse mu Rwanda biganjemo abikorera n’abacuruzi, bose bahura na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Habayemo imurikabikorwa ry’amasosiyete atandukanye, harimo Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), Banki ya Kigali (BK), Ikigo cy’ubwubatsi Real Contractors n’izindi.

Abanyarwanda kandi muri uwo munsi ntabwo bishwe n’irungu, kuko hari na bamwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda nka Kitoko, Masamba Intore, Miss Jojo, Kizito Mihigo, Dr Claude n’abandi.

Rwanda Day ku nshuro ya Kabiri irarimbanije, irabura iminsi ibiri ngo itangire. Ifite intego igira iti “Agaciro, urugendo ruracyakomeza”. Izabera mu mujyi wa Boston uherereye muri Leta ya Massachusset.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages