Kuva ku wa Mbere tariki ya 3 Nzeri 2012, Roger Lumbala, wahoze ari Depite akaba yarigeze no kuba Minisitiri muri Congo Kinshasa, ari mu buhungiro muri Ambasade ya Afurika y’Epfo i Bujumbura. Yahungiyeyo kubera gutinya ko yashyikirizwa ubutegetsi bwa Congo bumurega icyaha cy’ubugambanyi.
Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI (Radio France Internationale) avuga ko, abategetsi b’i Kinshasa bakeka ko uyu munyapolitiki akorana n’u Rwanda barega ko rushigikiye ingabo zirwanira mu Burasirazuba bwa Congo. Bivuga ko yari yagaragaye i Kigali mbere y’uko yerekeza i Burundi.
Ibi bihangayikishije cyane ubutegetsi bw’i Bujumbura, kuva Lumbala agikandagira ku butaka bw’u Burundi avuye mu Rwanda.
Bivugwa ko ku wa Gatandatu ubwo Lumbala yageraga mu Burundi yahise ahamagazwa n’ubutegetsi, ahatwa ibibazo na serivisi za maneko. Kuva ubwo yahise afungirwa iwe mu rugo, ariko ategekwa ko agomba kuzajya yitaba buri wa mbere w’icyumweruu ku biro bya polisi kugira ngo agire ibyo abazwa.
Uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsin bwa Congo, bivugwa ko yari yatahuye umugambi avuga ko wari wacuzwe n’ubutegetsi bw’ u Burundi bwo kumwohereza muri Congo hakoreshejwe indenge yagombaga kuza ku Cyumweru. Amaze kubitahura yahise ahungira muri Ambassade ya Afurika y’Epfo.
Amakuru aturuka muri serivisi zishinzwe iby’indege yemeza ko mu mpera z’icyumweru gishize, hari indege ya Congo yageze i Bujumbura, isubira i Kinshasa ku wa Kabiri tariki ya 4 Nzeri 2012.



















TANGA IGITEKEREZO