Telefoni ngendanwa n’ibindi bikoresho bitujuje ubuziranenge byinjira muri Uganda bigiye gucibwa burundu nk’uko byatangajwe n’Uhagarariye Ishami Rishinzwe Itumanaho (UCC) muri Uganda Godfrey Mutabazi.
Ubwo yabitangazaga kuri uyu wa Kabiri, Mutabazi yavuze ko izi telefoni zikunze kwitwa iza pirate zigiye gukurwa ku murongo w’itumanaho muri Uganda.
Iyi nkuru dukesha New Vision, ivuga ko atari izi telefoni gusa zigiye gufatirwa imyanzuro muri Uganda, kuko n’ibindi bikoresho birimo iby’itumanaho, ibitunganya ibiribwa, imiti, ibikoresho by’insimburangingo (pièces de rechange) n’ibindi bitujuje ubuziranenge bigiye guharikwa ntibizongere kwinjizwa mu gihugu.
« Ikibazo cy’ibikoresho by’itumanaho bitujuje ubuziranenge muri Uganda kimaze kuba ingutu. Izo telefoni zitujuje ibisabwa, ntizikurikiranwa nk’uko bikwiye ku rwego rw’umutekano, mu bindi ni uko zigira ingaruka ku buzima bw’Abagande. » Ibi bi ibyatangajwe n’Uhagarariye Ishami Rishinzwe Itumanaho (UCC) muri Uganda Godfrey Mutabazi.
Mutabazi yanagarutse ku myaka ishize aho habayeho ukwiyongera kw’abakoresha telefoni ngendanwa bageze kuri miliyoni 17, bakoresha iz’ubwoko butandukanye.
UCC ngo igiye gufatanyiriza hamwe n’ibindi bigo bishinzwe igenzura muri Uganda nk’Ibiro by’Igihugu by’u Bugande Bishinzwe Ubuziranenge n’ibindi bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO